Muri ubu busabane buzaba ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, bazaboneraho umwanya wo kwakira Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dieudonné Sebashongore
Iki gikorwa cyateguwe na Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, DRB –Rugari, ishami ryayo ry'i Liège, iyobowe na Eric Twagirimana n’abagenzi be.
Abazitabira iki gikorwa bazasusurutswa n’umuhanzi DJ Flora Nyirimbabazi na Cosy Band mu njyana zitandukanye zirimo n’igisope.
Iki gikorwa kizabera muri Institut Saint Laurent, Rue St Laurent 29, 4000 Liège guhera saa kumi. Buri wese mu bazitabira yasabwe kuzaza afite icyangombwa kigaragaza ko yipimishije Covid-19 cyangwa se yarakingiwe.
DRB –Rugari, ishami ry'i Liège, si ubwa mbere bategura ubusabane ku Banyarwanda batuye muri uwo mujyi, byose bigamije kumenyana, gukomeza umuco ubumbatiye indangagaciro Nyarwanda zikubiyemo gukunda igihugu, kwanga umugayo, kubana neza n’ibindi.
Liège niwo murwa mukuru w’ubukungu mu gace ka Wallonie mu Bubiligi, ahatuwe n’Abanyarwanda batari bake barimo abanyeshuri, abakozi n’abikorera ku giti cyabo bahaje mu bihe bitandukanye.
Ubwo baheruka guhura, bagize ibihe bitandukanye harimo no kugenda n’amaguru basura umugi batuyemo, bagenda no mu bwato.











Loading comments...
Tanga igitekerezo