Mu kwizihiza uyu munsi uyu muryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu wakusanyije miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwand, bafasha ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cy’Umuryango COLOMBIN kiri Ouakam muri Dakar.
Abo banyarwanda kandi banasuye mugenzi wabo ukirutse Covid-19.
Iki kigo basuye cyigishirizwamo urubyiruko rubana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho bigishwa kubumba imitako itandukanye, bibafasha kuva mu bwigunge no kwiteza imbere.
Ubufasha bageneye iki kigo bwari bukubiyemo ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ibyo kurwanya icyorezo cya COVID 19, isaso, amabati n’ibindi ndetse babageneye n’amafaranga yo kuvugurura amacumbi y’abana.
Umuyobozi w’ikigo cy’Umuryango COLOMBIN, Ibrahima Abdoulaye Ndiaye, yashimiye umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal inkunga babateye, avuga ko izagirira abana akamaro, abashimira by’umwihariko uburyo bagaragaza indangagaciro za Kinyarwanda.
Visi Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Habinshuti Antoinette, na we yashimiye Abanyarwanda baba muri iki gihugu ubwitange bagize ngo bafashe iki kigo gitanga ubumenyi ku bana bafite ubumuga ndetse anabashimira kuba bagikomeye ku muco Nyarwanda.
Ku ruhande rw’uwari uhagarariye ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Nzabonimana Guillaume Serge, yashimiye uyu muryango igikorwa wateguye, abibutsa ko kwizihiza umuganura ari ugushyigikira umuco nyarwanda.
Yanaboneyeho n’umwanya wo kubashimira ku bikorwa byiza bategura abizeza ko ambasade izakomeza kubana nabo muri byose.
Umunsi w’Umuganura uba ku ya 1 Kanama aho Abanyarwanda baba bishimira ibyo bagezeho, gusa Abanyarwanda baba mu mahanga bagenda bawizihiza ku yindi minsi itandukanye muri Kanama bitewe n’uburyo babiteguye.










Loading comments...
Tanga igitekerezo