Rwaka Nicolas ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe imidali y'igihugu n'impeta by'ishimwe (CHENO), yibukije urubyiruko kwimakaza indangagaciro z'ubutwari mu byo bakora byose.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje guteza imbere no gushimangira umuco n’ibikorwa by’ubutwari bikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu no kugihesha ijambo mu ruhando rw’amahanga.
Yasabye kandi urubyiruko kugendera kure imyitwarire n’ibikorwa byatokoza izina ry’u Rwanda.
Mu batanze ibitekerezo, bagarutse ku gushima ubutwari bwaranze Abanyarwanda ndetse basaba ko ibiganiro nk’ibi bibibutsa indangagaciro z’ubutwari byajya biba kenshi gashoboka.
Umuhango kandi waranzwe n’umuvugo urata ubutwari n’intwari ndetse n’indirimbo zateye akanyamuneza no guhimbarwa maze abitabiriye bacinya akadiho.
Abanyarwanda baba muri Maroc ahanini biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bagiye kwiga muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Ambasade y’u Rwanda mu bwami bwa Maroc yafunguwe mu 2020. Ireberera inyungu z’ u Rwanda mu bindi bihugu bitatu birimo Tunisie , Guinea na Mauritanie.











Loading comments...
Tanga igitekerezo