Inkuru y’ugutandukana kwa Aline Gahongayire n’umugabo we yagiye ivugwa mu buryo buteye urujijo, bamwe ntibabashe kuyiyumvisha neza, ariko Gahongayire we yivugiye ko “umugabo we ari we ubwe wayitangarije itangazamakuru.”
{Gahima Gabriel umugabo wa Aline Gahongayire, aremeza ko bamaze gutandukana ndetse atagishaka kongera kubana na we , umugore agahamya ko ibyo mugenzi atangaza atazi aho yabivanye ngo kuko ‘Gatanya’ ibaho binyuze mu mategeko.} Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE yavuze ko afite agahinda ku bw’uko uyu mugabo we Gahima yajyanye mu itangazamakuru amakuru we atazi […]
{Nyuma y’iminsi mike apfushije umwana we, Ineza Perla, Aline Gahongayire ntiyaheranwe n’agahinda ndetse ngo yizeye ko urukundo rwa Yesu ruzamwomora ububabare yatewe no kubura imfura ye.} Aline gahongayire na Gahima Gabriel bapfushije imfura yabo ku itariki ya 06 Nzeri 2014. Uyu mwana yapfuye akimara kuvukira mu bitaro bya La Croix de Sud(ahazwi nko kwa Nyirinkwaya). […]
Umuririmbyi w'indirimbo z'imana yibarutse umwana w'imfura kuwa 6 Nzeri 2014 ahita yitaba Imana.
Mu butumwa butanga icyizere, umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, yageneye ababyeyi baba babuze amafaranga y'ishuri n’ibikoresho by’ishuri muri ibi bihe by’itangira ry’amashuri, ni ukubihanganisha, ababwira ko bakwiringira Imana ishobora byose. Aline Gahongayire abinyujije ku rukuta nkoranyambaga rwe rwa facebook, yagize ati: “Nukomanga uzakingurirwa, nutabaza uzatabarwa….” Yakomeje avuga ko aya ari amagambo yavuzwe na […]
{Umuhanzikazi Aline Gahongayire nyuma y’iminsi acecetse yashyize hanze album ze ebyiri icyarimwe. Imwe muri izi album ni iy’Igiswahili, iriho indirimbo 10, n'indi y’Ikinyarwanda iriho indirimbo 12. } Nk’uko Gahongayire yabidutangarije, iyo album y’igiswahili yitwa “Nina Amani”, naho iy’Ikinyarwanda yitwa “Sinarota nkuvaho”. Zije nyuma y’uko yari amaze gusohora izindi album 3, “Nzahora nkwibuka” iya mbere yasohoye […]