{Bruce Melodie umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 4, mu gitaramo cya Live bakoreye i Muhanga, yagaragaweho imyitwarire ku rubyiniro ifatwa nk’ikosa rikomeye mu maso y’abatanga amanota ndetse n’abasobanukiwe uburyo umuhanzi agomba kwitwara ku rubyiniro.}

Kirazira guta umwenda ku rubyiniro

Mu bisobanuro byatanzwe n’ukuriye akanama nkemurampaka Aimable Twahirwa, yavuze ko hari ibintu abahanzi bamwe I Muhanga batitwararitseho nyamara kizira kandi baranabiburiye abahanzi mbere.

Mubyo yatangaje harimo guta imyenda ku rubyiniro ari nabyo byagaragaye kuri Bruce Melodie wakuye ikote yari yambaye akarita hasi akajya arikandagira.

Asobanura ibijyanye n’imyitwarire ku rubyiniro, kimwe mu bigenderwaho mu guhabwa amanota, Aimable Twahirwa yavuze ko urubyiniro (Scene) ku muhanzi uwo ariwe wese ari ahantu ho kubahwa cyane, umuhanzi atagomba gufata uko yiboneye, bityo ngo iyo utabyubahirije, bikugiraho ingaruka mu manota uba ugomba guhabwa.

Yagize ati: “Iki cyo kirababaje, ntabwo byemwe ko uza kuri stage ngo uvanemo umwenda ujugunye kuri stage. Ayo ni amakosa, ushobora kuba waririmbye neza ariko wakora akantu gato byose bigahita bipfa. Uvanyemo umwenda, urawukandagiye wanagenda ukawusiga aho hasi. Ibi bituma umuhanzi atakaza amanota.”

Bruce Melodie yabyinishije umukobwa amutsindagira ubugabo bwe ku kibuno

Bruce Melodie i Muhanga, ubwo yari amaze kuririmba indirimbo yitwa ‘Telefone’, yakurikijeho ‘Ndumiwe’. Iyi ndirimbo irihuta cyane iranabyinitse. Igiye kugera ku musozo , haje umukobwa maze yegera Bruce Melodie barabyinana.

Uretse kuba uyu mukobwa yari yambaye agakabutura kagufi cyane (bakunze kukita mucikopa), kagaragazaga amatako y’uyu mukobwa, uburyo banabyinanye ntibyavuzweho rumwe n’abari aho, kandi mu gutanga amanota nabwo havugwa ko abahanzi bagomba kwirinda ikintu gisa no kwangiza umuco cyangwa urukozasoni.

Arebeshejwe inyuma asa n’uhennye, Bruce Melodie yabyinishije uyu mukobwa amutsindagira ubugabo bwe ku kibuno.

Bruce Melodie yari yagerageje kuririmba neza anafite abafana

Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yaje yambaye ipantaro y’umuhondo n’ikote ry’icyatsi amataratara y’umuhondo n’ishati yera. Uwarebaga uyu muhanzi yabonaga yaberewe gusa mu gihe yarimo aririmba ageze hagati, yaje gukuramo ikote arita hasi ari nabyo bishobora kuba byaramukozeho muri kiriya gitaramo.

Ku rundi ruhande, Bruce Melodie i Muhanga yari afite abafana benshi ndetse no mu kuririmba kwe, yerekanye ko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo zizwi n’abantu benshi.

Mu gihe abaririmbyi baba bafite abafana banafite ibyapa bishyigikira abahanzi, Bruce Melodie nawe niko byari bimeze dore ko hanagaragaye igikundi cyari kimushyigikiye kinafite amabendera y’umweru.

Reba Bruce Melodie muri iki gitaramo