{Ambasaderi ucyuye igihe w’u Burundi mu Rwanda, Rémy Sinkazi yasezeye kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Kane muri Village Urugwiro, yizeza ko asize umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza nk’uko wamye ari mwiza kandi ashimangira ko kugenda buhoro mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba biterwa n’ibibazo byasizwe n’intambara bavuyemo vuba.}

Amb. Sinkazi yakirwa na Perezida Kagame aje kumusezera

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gusezera kuri Perezida Kagame, Ambasaderi Sinkazi yagarutse ku bivuga ko u Burundi bugenda biguruntege mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Amb. Sinkazi yagize “U Burundi ntibushobora kwikura mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Gusa nk’uko twari twaninjiye dutinze, kandi muzi ko Abarundi twamaze imyaka itari mike mu ntambara; buriya turacyafite imvune n’ibikomere byayo. Hari ibintu bitarajya ku murongo, nk’ubukungu buriya usanga butifashe neza.”

Akomeza ati “Umuvuduko u Rwanda, Uganda na Kenya bifite mu Muhora wa Ruguru, si wo twebwe Abarundi dufite ubu ariko leta y’u Burundi yasabye ko yahabwa amezi atandatu nyuma tukazaza dusanga aho mugeze tubafatireho hanyuma dukomeze twinjire kuko bifite akamaro. Nabonye ko Umunyarwanda ashobora gukoresha indangamuntu agashyika i Mombasa anyuze muri Uganda, ndetse n’umunyeshuri agakoresha ikarita y’ishuri.”

“Ni byinshi byiza kuko n’ibi byo korohereza abanyagihugu mu itumanaho kuko usanga bihenze mu guhamagarana, ndibaza ko twebwe Abarundi nta n’umwe wavuga ko twe tutabikeneye. Ahubwo ni izo ngorane nababwiye zivuye ku ngufu nke dufite kubera ibyo twaciyemo. Ariko uko iminsi iza niko ibintu bigenda bijya imbere, natwe tuzasanga abandi muri izo gahunda.”

Amb. Sinkazi yari amaze imyaka ine n'amezi umunani ahagarariye u Burundi mu Rwanda

Nyuma y’imyaka ine yari amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, Ambasaderi Sinkazi avuga ko hari byinshi yishimira ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda ati “Icyo nakwishimira ni uko ubucuti bari baransabye ko ngomba kuguma mbubungabunga bukaguma ari bwiza nk’uko bwamye ari bwiza, n’ubu nsize ari bwiza.”

Amb. Sinkazi akomeza avuga ko hari ibintu byagezweho byo kwishimira birimo ikibazo cy’abakozi, baba Abarundi cyangwa Abanyarwanda baba barakoze muri ibi bihugu byombi, aho yagarutse cyane cyane ku Banyarwanda bigeze gukorera leta y’u Burundi bari bageze mu zabukuru. Ngo iki kibazo cyafashe kigwaho na leta zombi kiratungana ku buryo yemeza ko atashye azi ko nta muntu dosiye ye itatunganyijwe.

Yagize ati “Abasaza n’abakecuru ndetse n’imfubyi zari zifite ababyeyi bakoze hariya, bose bari bafite icyo bishyuza leta y’u Burundi, ni ukuri byagiye mu buryo kandi byaranshimishije cyane.”

Ku kibazo cyigeze kubaho cy’imipaka y’u Rwanda n’u Burundi, Amb. Sinkazi avuga ko ari gito kuko ngo kizahoraho kubera imiterere y’ibihugu byombi, arikongo igihambaye ni uko hahoraho uburyo bw’uko ibyo bintu bijya mu buryo. Mu magambo make, uyu muyobozi yizeza ko nta bintu bibi bishobora kuva kuri iki kibazo.

Amb. Sinkazi asezera kuri Perezida Kagame

Foto/Village Urugwiro

[email protected]