{Tom Close, umuhanzi uheruka kwegukana irushanwa rya PGGSS I, arasaba ko umuhanzi uzegukana irushanwa rya PGGSS II (hagati ya King James na Jay Polly) ko kuzarushaho gukora cyane mu rwego rwo gushimira abamufashije.}

Ubwo yari mu kiganiro Isango na Muzika kuri Radio Isango Star, Tom Close yasabye abahanzi King James na Jay Polly kutazaha abaturage amafaranga kuko bamutoye ahubwo ko bazarushaho gukora cyane. Avuga kandi ko iri ari ryo banga we yakoresheje.

Tom Close yagize ati:”Ikintu navuga umuhanzi aba afite nk’inshingano ku bafana be ni ukubagezaho ibihangano bye ibyo nibyo nakoze ni nabyo ngira inama abahanzi bageze final kuko nizo nshingano zabo gusohora indirimbo nyinshi.”

Tom Close abajijwe umuhanzi aha amahirwe hagati ya King James na Jay Polly yavuze ko bombi abaha amahirwe. Gusa avuga ko uwo yifuza ko yakwegukana iki gihembo ari Jay Polly n’ubwo avuga ko kumenya umuhanzi nyawe uzegukana iri rushanwa bigoye kuko bombi bakoze.

Tom Close avuga ko yashimishijwe n’icyemezo cyafashwe na BRALIRWA hamwe na EAP cy’uko umuhanzi uzegukana irushanwa rya Guma Guma atazakorana indirimbo n’umunyamerika (Jason Derulo) kuko kuri we asanga nta musaruro byatanze kuko nta gukurikirana kwabayeho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012 nibwo hagati ya King James na Jay Polly hazamenyekana uzaba yegukanye irushanwa rya PGGSS II agahabwa miliyoni zigera kuri 24. Gutora King James ni ukujya muri telefone aho bandikira ubutumwa bugufi (SMS) ukandika 10 ukohereza kuri 4343 naho gutora Jay Polly we wandika 8 ukohereza kuri 43 43.

Umwaka ushize, Tom Close yakoranye indirmbo yitwa “Good Time Tonight” nk’umuhanzi wegukanye irushanwa rya PGGSS I.