Nk’umuhanzi Meddy, yihanganishije abarokotse Jenoside yo muri Mata 1994 ndetse yavuze ko abishwe bakiri kumwe n’Abanyarwanda ndetse bazahora bibukwa iteka ryose.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, Meddy yasabye buri wese kwamaganira kure no kurwanya ikintu cyose gishobora kugarura amacakubiri mu Rwanda ahubwo bagaharanira ikintu cyose kibahuriza hamwe kikanabateza imbere.

Yagize ati: “Abanyarwanda twese, turi umwe, turi bene Kanyarwanda. Nta muntu uko yaba ameze kose wakongera kuducamo ibice. Turi umwe. Dufatanyije twese, turwanye twivuye inyuma ibitekerezo n'imyumvire y' amacakubiri n'urwango mu Banyarwanda ahubwo dushyire imbere urukundo hagati yacu n’'igihugu cyacu .”

Yungamo ati “ Imana irikumwe n'u Rwanda, Imana iri kumwe nAabanyarwanda. Abazize Jenoside nta cyaha bari bakoze, bishwe bazira uko baremwe. Tuzahora tubibuka”

Meddy yakomeje avuga ko , muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda, ahubwo hakenewe kwibuka baniyubaka.

Ati, “Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside, dufatanye kwibuka kandi tuniyubaka. Urubyiruko, ni rwo maboko y’igihugu . Mboneyeho kubibutsa ko igihugu cyacu kizubakwa natwe urubyiruko. Kandi nta kuntu twazacyubaka dutatanyije imbaraga zacu.”

Meddy yasabye Abanyarwanda kwamagana abapfobya Jenoside

Meddy afatanyije na Adrien baherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘Ntacyo nzaba’ bakaba barayituye Abanyarwanda babibutsa ko mu gihe uwiteka ari mu ruhande rwabo nta kizabahungabanya.

Twitter: @murungisabin