{Kuri uyu wa 10 Nzeri umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda King James azajya i Geneve mu Busuwisi, aho azabataramira mu gitaramo kizaba tariki ya 14 Nzeri.}

King James aganira na IGIHE yavuze ko yatumiwe n’abagize Diaspora Nyarwanda ibayo mu birori bateguye.

King James yagize ati “Nzaririmba i Geneve mu Busuwisi; ni ibijyanye na Young Professional-nibo babiteguye ni Abanyarwanda bari mu Busuwisi, nanjye nzaba ngiye mu rwego rwo kubataramira nkabashimisha”.

King James avuga ko yiteguye kuzaririmbira abakunzi be zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ni Iki Utabona”, “Umuriro Watse”, “Yebabawe”, “Ab’Ubu”, “Biracyaza” n’izindi.

Uyu muhanzi muri iyi minsi aragenda arushaho gutumirwa mu bitaramo bitandukanye muri Diaspora Nyarwanda.

"Umuriro Watse" indirimbo nshya mu mashusho ya King James: