{Ababashije kwitabira igitaramo cyo kumurika album “Umwami uganje” ya Jay Polly babonye ukuntu King James abyina yifashe mu mutwe, yimanyagura, bukaba ari bwo bwoko bushya bw’imibyinire yazanye kandi ngo yizeye ko bizajya bufasha abantu kuruhuka no kwishimisha.}

Nyuma yo kuririmba twegereye King James adutangariza ko ari ubwa mbere abyina mu buryo bwatangazaga abafana b’umuziki bari bahari, kandi ngo arakeka ko abantu bazagenda babimenyera, mu minsi iri imbere bose bakazajya bamwina, kuko ngo iyo urimo kubyina wirekuye, uryoherwa kandi ukumva uruhutse.

Ajya kuri stage
King James yarabyine mpaka ku butaka

Tumubajije ubutumwa iyo mibyinire ye mishya ifite, yagize ati “Ibyo nzabibabwira, ariko ni akantu kabyinitse, abantu bazagenda bakiyumvamo bakabyina. Kararyoshye bazagenda bakamenya nyine!”

Twongeye kumubaza niba iyo mibyinire yifuza ko yazamwitirirwa, King James arabihakana avuga ko ari akantu buri wese ashobora kubyina, bityo ngo haba hakiri kare kukavugaho byinshi.

Gusa ariko ngo abantu nibamara kukamenya no kugakunda nibwo azavuga icyo gashatse kuvuga.

Muri iki gitaramo King James yagaragarijwe urukundo n’abakunzi be ubwo yaririmbaga indirimbo “Bagupfusha ubusa”, yasubiyemo itarimo abahanzi benshi.

King James yahagurukije abafana