{Ruhumuriza James, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James yagarutse i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012 ahagana mu ma saa munani z’amanywa.}
King James yaje yambaye ishati y’umweru irengejeho agapira k’imbeho k’umukara, ipantalo y’umukara n’inkweto z’umukara. Yari yambaye mu ijosi furali y’umutuku anahetse agakapu gatambitse ku rutugu rw’ibumoso nako k’umukara.
Yari yaje kwakirwa na mushiki we witwa Akimanizanye Jemima, umwe mu nshuti ze ari nawe bakorana nk’umujyanama we Jabo Landry, abahanzi bagenzi be barimo Bahati Alphonse, inshuti ze nka Regis, Titty n’abantu.
Akigera ku kibuga cy’indege, King James yatangarije IGIHE ko yashimishijwe n’uko ibitaramo byagenze. Gusa yavuze ko igitaramo yakoreye mu Bufaransa kititabiriwe cyane.
Yagize ati “Urugendo rwagenze neza. Icyanshimishije ni uko abantu bitabiriye ibitaramo byanjye. Nk’isomo nkuyeyo ni uko narushaho gukora neza.”
King James yatangarije IGIHE ko yazanye indirimbo nshya yitwa “Ab’ubu” avuga ko yakoreye mu Rwanda ariko ikarangirizwa mu Bufaransa, ikozwe na Pastor P.



{Foto: Inyarwanda.com}




Loading comments...
Tanga igitekerezo