SPIRO-WEB BANNER
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
SKOL-MOBILE BANNER
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Imyubakire
  • Abantu

Newsletter

THE MOST IMPORTANT WORLD NEWS AND EVENTS OF THE DAY

Subscribe to our mailing list to receives daily updates direct to your inbox!

Dukurikirane
  • Facebook
  • Youtube
  • TikTok
  • WhatsApp
  • X(Twitter)
  • Instagram

© 2008 - 2026 IGIHE LTD

IGIHE.org

Abo turibo / FAQs / Contact Us 

Richard IRAKOZE
Izanditswe na Richard IRAKOZE
Togo yaje kwigira ku Rwanda ngo ishinge banki nka Zigama CSS iwabo
10 Gas 2015U Rwanda
Togo yaje kwigira ku Rwanda ngo ishinge banki nka Zigama CSS iwabo

{Itsinda ry’Abasirikare bakuru 10 ryo muri Togo riri i Kigali mu Rwanda, aho ryaje kurwigiraho uko bashinga banki ya gisirikare iteye nka Zigama CSS yo mu Rwanda.} Ubwo ryageraga mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2015, iri tsinda riyobowe na Col Ouro-Bang'na Nassam ryeretswe imikorere y’iyi banki, ritemberezwa ibice byose biyigize, […]

Gatsibo: Amakimbirane atumye abahinzi b’umuceri bataka inzara bejeje
8 Gas 2015U Rwanda
Gatsibo: Amakimbirane atumye abahinzi b’umuceri bataka inzara bejeje

{Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyombya, ho mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo barijujutira ko ubuyobozi bwa Koperative yabo CORIMAK bubafatira ibyemezo bavuga ko bibicishije inzara kandi basaruye.} Ubu buyobozi bashinja ko bwamunzwe na ruswa, bavuga ko bwanze gusinya amasezerano na rwiyemezamirimo w’uruganda rwa Kinazi Rice wabahaga igiciro cyo hejuru (267Rwf ku kilo), […]

Guta ishuri ararukiye iraha ry’i Kigali byahinduye ubuzima bwe ‘inzira y’umusaraba’
8 Gas 2015U Rwanda
Guta ishuri ararukiye iraha ry’i Kigali byahinduye ubuzima bwe ‘inzira y’umusaraba’

{Murindahabi Charles afite imyaka 55. Umureba, ni umusaza ubona w’umukene, ariko bikarushaho kumvikana cyane mu magambo avuga iyo muganira.} Atuye mu cyaro cyo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Kisaro, Umudugudu wa Gako. Murindahabi yize amashuri abanza, ariko ayacagatiriza mu wa gatandatu, araruwe no kujya i Kigali gukorera amfaranga. Mu ikoti rishaje kandi ryanduye, […]

Abakobwa 5 barangamiwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2015
6 Gas 2015Imyidagaduro
Abakobwa 5 barangamiwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2015

{Mu mafoto y’abakobwa beza bo mu Rwanda bazatorwamo nyampinga w’u Rwanda harakomeza kugarukamo izina Ihozo Kalisi Sabrina, nk’urongoye urutonde rw’abakobwa barangamiwe kurusha abandi mu matora ya Miss Rwanda 2015 ari kuba.} Ihozo amaze kugira amajwi arenga 40285, akaba akurikiwe n’uwitwa Mukunde Belinda ufite amajwi 39399, ku mwanya wa gatatu hakaza Gasana Darlene ufite amajwi arenga […]

Umunyarwandakazi ku rutonde rw’abakiri bato b’indashyikirwa mu ikoranabuhanga  rya Afurika
6 Gas 2015Success Stories
Umunyarwandakazi ku rutonde rw’abakiri bato b’indashyikirwa mu ikoranabuhanga rya Afurika

{Forbes Magazine yashyize ku mwanya wa 3 umunyarwandakazi Iribagiza Clarisse, ku rutonde rw’urubyiruko rw’ibyamamare ndashyikirwa 30 byakataje muri ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.} Uru rutonde rugaragaraho abakoze ibikorwa by’ikoranabuhanga, by’umwihariko guhanga za porogaramu zifasha Abanyafurika mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kuri uru rutonde, Clarisse Iribagiza, washinze HeHe Limited, ikora amaporogramu ya telefoni, n’andi akoreshwa […]

Polisi icumbikiye ukekwaho guhitana Umunyemari Rwigara Assinapol
6 Gas 2015U Rwanda
Polisi icumbikiye ukekwaho guhitana Umunyemari Rwigara Assinapol

{Nyuma yo gushira igihunga, uwari utwaye igikamyo cyasakiranye n’imidoka y’Umunyemari Rwigara Assinapol agahita apfa yishyikirije Polisi, ku wa 5 Gashyantare 2015.} Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin yabwiye IGIHE ko iperereza rigikomeza, ariko uyu muntu wagonganye n’uyu munyemari ari we ubwe wishyikirije inzego z’umutekano amaze kubona ko nta handi yahungira. Yagize ati […]

Umujyi wa Kigali wongeye kugaragarwaho umwenda wa miliyoni 140 utazwi bene wo
5 Gas 2015U Rwanda
Umujyi wa Kigali wongeye kugaragarwaho umwenda wa miliyoni 140 utazwi bene wo

{Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ugendeye kuri raporo y'Umugenzuzi w’Imari ya Leta wagaragaje ko hari miliyoni zirenga 140 z’amafaranga y’u Rwanda ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko zigomba kwishyura imyenda y’abantu batagaragazwa abo ari bo, n’ibyo bakoze.} Ubu busesenguzi buherutse gushyirwa hanze mu kwezi kwa Mutarama 2015 na Transparecy International Rwanda, bwerekana […]

Gukora amasaha 24/24, inzozi zikigoye abacuruzi n’abakiriya mu Rwanda
5 Gas 2015Ubucuruzi
Gukora amasaha 24/24, inzozi zikigoye abacuruzi n'abakiriya mu Rwanda

{Hirya no hino mu duce tugize Umujyi wa Kigali biracyoroshye cyane gutandukanya amanywa n’ijoro, ukamenya amasaha y’akazi n’atari ay’akazi.} Ku manywa abantu baba ari urujya n’uruza, bose ubona batambuka bihuta kandi bahuze cyane bashyashyana mu mirimo inyuranye. Ariko iyo bugorobye, umujyi wose uba wera nta n’iyanga itamba, bigoye kubona aho kugura ikintu. Ibi bigaragarira cyane […]

Leta igiye kugena umushahara fatizo muri buri cyiciro cy’umurimo mu Rwanda
4 Gas 2015U Rwanda
Leta igiye kugena umushahara fatizo muri buri cyiciro cy’umurimo mu Rwanda

{Mu gihe gito kiri imbere hagiye gusohorwa Itegeko-teka rigena umushahara fatizo abakozi bazajya baheraho bumvikana n’abakoresha muri buri cyiciro cy’umurimo mu Rwanda.} Nta tariki nyakuri itangwa iri tegeko rizasohokera, ariko Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko iri tegeko ubu rigeze ku rwego rwo kunonosorwa aho nyuma yo kugezwa ku Nama y’Igihugu y’umurimo ubu […]

U Rwanda na Congo byemeranyije gucyura abari abarwanyi ba M23
3 Gas 2015U Rwanda
U Rwanda na Congo byemeranyije gucyura abari abarwanyi ba M23

{Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda bameranyije gufatanya mu gufasha gutaha ku bushake abasirikare ba M23 bahungiye i Gisovu (Kibuye) na Ngoma (Kibungo) ho mu Rwanda.} Nta tariki ifatika yatangajwe ko aba basirikare bazatahira, ariko mu itangazo rikubiyemo aya masezerano hemejwe ko “gucyura abifuza gutaha ku bushake bizakorwa mu bihe byiza bizumvikanwaho na […]

Komeza udukurikirane
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram