{Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyombya, ho mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo barijujutira ko ubuyobozi bwa Koperative yabo CORIMAK bubafatira ibyemezo bavuga ko bibicishije inzara kandi basaruye.}

Ubu buyobozi bashinja ko bwamunzwe na ruswa, bavuga ko bwanze gusinya amasezerano na rwiyemezamirimo w’uruganda rwa Kinazi Rice wabahaga igiciro cyo hejuru (267Rwf ku kilo), bugashaka gusinyana na rwiyemezamirimo w’uruganda rwa Kayonza Rice ubaha (250Rwf ku kilo).

Uku kutumvikana kwatumye abaturage bakomeza gutaka inzara, imifuka y’umuceri basaruye ikomeza kubikwa kuri koperative. Mu gisa nko kwigaragambya, aba baturage nabo bari baranze kwemera icyemezo cy’ubuyobozi bwa koperative.

Ubwo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015, hafatwaga icyemezo ntakuka ko umusaruro ugomba kugurishwa ku ruganda rwa Kayonza Rice, abaturage bagaragaje kwijujuta cyane, ndetse bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabo bwahinduka.

Umwe muri aba baturage bivovotaga, yabwiye IGIHE ati “Iyo myanzuro nk’abahinzi ntabwo yadushimishije kugura umusaruro wacu ku giciro gitoya, dusaba ko umuntu ufite ibiciro byo hejuru ari we watugurira, upiganirwa igiciro cyo hejuru akaba ari we uhabwa isoko.”

Ku rundi ruhande, Ndagijimana Francois, Perezida wa Koperative CORIMAK, avuga ko batanze guha isoko Kinazi Rice, ahubwo ko uyu mushoramari adafite amafaranga ahagije yo kugura umuceri wose bejeje.

Yagize ati “Twasinye avuga ko mu minsi ibiri azaba amaze gushyiraho amafaranga miliyoni 100, akaza gutangira gutwara umuceri nyuma aza kutwandikira ibaruwa atubwira ko ngo twaba tumwihanganiye ko ngo atarayabona, rwose nta mafaranga bari bafite, amafaranga niyo babuze.”

Ndagijimana ariko yongeraho ko uyu rwiyemezamirimo wa Kinazi Rice yarezwe n’uruganda rwa Gatsibo Rice, kandi ko ibi byaje kumuca intege, agira ati “Uruganda rwa Gatsibo rwagiye kumurega muri MINICOM uwa Gatsibo avuga ko rutaremerwa mu buryo bunyuze mu mategeko, bamubwira n’andi mabwiriza, bamutegeka yuko yaza agasesa amasezerano.”

Umuyobozi w’Uruganda rwa Kinazi Rice, avuga ko atari yabuze amafaranga nk’uko bivugwa, ahubwo ko abona hajemo kunanizwa, agahitamo gukuramo akarenge.

Aganira na IGIHE yagize ati “Tumaze kumenya uko ibintu byubatse, ko abanyenganda bakwiye gukorera mu karere k’iwabo iyo bibaye ngombwa ari bwo bajya mu tundi turere, twahisemo gusesa amasezerano. Bansabaga gushyiraho miliyoni 100 mu minsi itatu, ariko mbona ko harimo imbogamizi, kunsaba izo miliyoni zingana gutyo mu minsi itatu.”

Ibi ariko abaturage bo ntibabikozwa, bagaragaza ko aka ari akarengane bakorewe. Umwe agira ati “Umuhinzi ntakwiye gupfobywa kuko Uburasirazuba hari inganda, n’iyo zaba ziri hanze y’Intara ni mu Rwanda, rwiyemezamirimo wese watanze igiciro cyo hejuru niwe ukwiriye guhabwa isoko.”

IGIHE yagerageje kuvugana na Mitali Jean de Dieu, Perezida w’Amakoperative ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba yemera kuvuga, nyuma ariko ntiyongera kwitaba.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Uwamariya Odette avuga ko uruganda urwo ari rwo rwose n’aho ruturutse rwemerewe kugura umusaruro mu gihe isoko rifunguye, keretse gusa mu gihe koperative yaba yarasinyanye amasezerano yihariye n’uruganda runaka.

Yagize ati “Inyungu twebwe tuzibonera ku muturage wacu, tugize amahirwe umuturage wacu akabona amafaranga meza ni byo twifuza”, gusa akongeraho ko muri iki gihe hari gahunda yo kureba kure, inganda zigakorana mu buryo bwagutse n’abahinzi nabo bakagira imigabane mu ruganda.

Koperative CORIMAK yatangiye mu 2005 ihuza abahinzi bagera ku 1500, bose batunzwe no guhinga umuceri muri iki gishanga cya Kanyonyombya kiri mu Kagari ka Rubona, mu mudugudu wa Nyagasambu. Iki gishanga kiri kuri hegitari 380, abahinzi bakaba biteze ko kuri uyu mwero bazasarura umuceri ungana na toni zigera ku 1000.

[email protected]