{Forbes Magazine yashyize ku mwanya wa 3 umunyarwandakazi Iribagiza Clarisse, ku rutonde rw’urubyiruko rw’ibyamamare ndashyikirwa 30 byakataje muri ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.}
Uru rutonde rugaragaraho abakoze ibikorwa by’ikoranabuhanga, by’umwihariko guhanga za porogaramu zifasha Abanyafurika mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Kuri uru rutonde, Clarisse Iribagiza, washinze HeHe Limited, ikora amaporogramu ya telefoni, n’andi akoreshwa mu by’ubuhinzi, n’ubuzima, abanzirizwa n’Umunyanijeriya witwa Bankole Cardoso, hamwe n’umunya Cameroon witwa Rebecca Enonchong.
Mu 2012, Iribagiza yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya “Inspire Africa” http://igihe.com/abantu/success-stories/inspire-africa-umunyarwandakazi-irabigiza-clarisse-niwe-wegukanye-amadolari-50-000.html ahabwa igihembo cy’amadolari ya Amerika 50 000 (arengaho gato Miliyoni 30 z’amanyarwanda) yifashishije cyane mu guteza imbere impano z’urubyiruko mu by’ikoranabuhanga.
Ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya KIST, Iribagiza ari kumwe n’urundi rubyiruko yagize uruhare mu ishingwa ry’ihuriro “i-hills” rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, ubu bakora ibijyanye n’ikorabuhanga.

Muri 2011, afatanyije n’abandi barwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga batangije sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yitwa iHills, bashingiye ku kintu cyo kwiyumvisha ko u Rwanda rushobora kuba inkomoko y’ibintu bikomeye mu ikoranabuhanga.
Iribagiza wakunze kuba intagarugero kuri benshi mu bakobwa abashishikariza kubyaza inyungu ubumenyi bafite mu ikoranabuhanga, Iribagiza yahembwe na Imbuto foundation igihembo cya CYRWA 2013.






Loading comments...
Tanga igitekerezo