{Itsinda ry’Abasirikare bakuru 10 ryo muri Togo riri i Kigali mu Rwanda, aho ryaje kurwigiraho uko bashinga banki ya gisirikare iteye nka Zigama CSS yo mu Rwanda.}
Ubwo ryageraga mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2015, iri tsinda riyobowe na Col Ouro-Bang'na Nassam ryeretswe imikorere y’iyi banki, ritemberezwa ibice byose biyigize, ku cyicaro cyayo i Remera.
Ku ruhande rw’u Rwanda Brig Gen Albert Murasira yasobanuriye abagize iri tsinda uko iyi Banki ifasha kubona inguzanyo abanyamuryango bayo bo mu nzego zishinzwe umutekano zirimo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza, byose bigakorwa hagamijwe iterambere ryabo.

Aganira n’itangazamakuru, Col Ouro-Bang'na Nassam, yagize ati “…twaje kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda, kuko natwe turimo turateganya gushyiraho koperative ya gisirikare yo kubitsa no kuguriza isa nka Zigama CSS y’u Rwanda.”
Avuga ku byo bigiye ku Rwanda, Col Ouro-Bang'na Nassam yagize ati “Twatunguwe cyane n’imikorere ya Zigama, kandi vuba aha Togo na yo izaba ifite Banki nk’iyi izaba yitwa La COMEC.”
Biteganijwe ko iyi Banki y’ingabo muri Togo, izatangira gukora mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, aho byinshi mu bijyanye n’imikorere bizatangira bisa nk’uko Zigama CSS yo mu Rwanda ikora.

Zigama CSS ni ikigo cy’imari cyashinzwe mu 1997 kigamije kuzamura imibereho y’abasirikare b’u Rwanda n’imiryango yabo. Mu 2011 yabonye ibyangombwa biyemerera gukora nka banki y’ubucuruzi, iza no kwemerera abapolisi n’abacungagereza kuyinjiramo.
Mu 2012 Zigama CSS yari ifite umutungo ubarirwa muri miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bashenguwe n’amateka ya Jenoside
Kuri uyu wa 10 Gashyantare, iri tsinda ryasuye urwibutso rukuru rwa Gisozi, aho beretswe uko abanyarwanda babagaho mbere, umwaduko w’abazungu n’uko babibye amacakuribi mu bantu, basobanurirwa inzira ya Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingamba nshya igihugu cyihaye ngo cyongere cyiyubake.

Nyuma yo gusura urwibutso, Col Ouro-Bang'na Nassam yagize ati “Ibyo twabonye byadushenguye umutima cyane. Turasaba ko Isi yose bitazongera kubaho ukundi ku butaka bw’abadukomokaho kandi tugasaba ko abazasura aha bose bazagira umutima w’amahoro ku baturage b’u Rwanda kimwe no kuri Afurika n’Isi yose muri rusange.”
Kimwe n’u Rwanda, Togo iri mu bihugu bitanu byateye imbere mu miyoborere myiza kurusha ibindi muri Afurika mu myaka icumi ishize.

Uretse mu by’ingabo, mu 2013, intumwa 13 za Togo zishinzwe ibijyanye n’uburezi, na zo zari mu ruzinduko mu Rwanda, kureba aho iki gihugu kimaze kwigeza muri uru rwego ngo babyigireho.



{Amafoto: Jack Yakubu}




Loading comments...
Tanga igitekerezo