{Hirya no hino mu duce tugize Umujyi wa Kigali biracyoroshye cyane gutandukanya amanywa n’ijoro, ukamenya amasaha y’akazi n’atari ay’akazi.}

Ku manywa abantu baba ari urujya n’uruza, bose ubona batambuka bihuta kandi bahuze cyane bashyashyana mu mirimo inyuranye. Ariko iyo bugorobye, umujyi wose uba wera nta n’iyanga itamba, bigoye kubona aho kugura ikintu.

Ibi bigaragarira cyane cyane ahategerwa amamodoka, aho usanga ku mugoroba mu masaha yo gutaha abantu baba buzuranye batonze imirongo bose basohoka umujyi bataha.

Nyamirambo ni kamwe mu gace kabamo abashabitsi bakora amasaha 24/24

Ni hake ushobora kubona hafungunguye mu masaha y’ijoro mu mujyi wa Kigali. Ahenshi haba ari utubare nubwo hari tumwe tugeza amasaha akuze tugafunga, ahandi ni Nakumatt muri UTC na Simba Supermarket ya Kisimenti.

Abacuruzi n’abaguzi bitana ba mwana; abacuruzi bavuga ko nta baguzi bashobora kubona, naho abaguzi bo bakavuga ko nijoro amaduka yose aba afunze. Bose ariko icyo bahurizaho ni uko mu masaha y’ijoro abeeinshi baba bananiwe bakeneye kuruhuka bitewe n’imirimo biriwemo.

Umwe mu bacuruzi bakomeye muri “Quartier Matheus”, aganira na IGIHE yavuze ko bigoranye gufungura iduka abaguzi bose batashye.

Agira ati “None se ko imodoka zose ziba zatashye, wakora gute nta bakiriya uri bubone? Ntibyari byakunda gukora amasaha yose, hari abakiriya twakora, ariko nta baba bahari. Twe turabigerageza turafungura kugeza saa mbiri z’ijoro ariko iyo ubonye nta bakiriya bagihari urafunga.”

MTN mu Mujyi wa Kigali na yo ikora amasaha 24/24

Undi uranguza ibiribwa harimo umuceri, amavuta, umunyu n’ibindi, ukorera mu mujyi wa Kigali, avuga ko abona izi ari inzozi zidashobora na rimwe kuzapfa zikabijwe n’u Rwanda.

Agira ati “Ntembera muri Uganda kurangura, ariko iyo ubigereranyije usanga bitazapfa gushoboka ko dukora amasaha 24/24 nk’uko byifuzwaga. Nta bantu baza kurangura hano mu Rwanda, ibiciro by’ibiribwa usanga bikiri hejuru ugereranyije n’ahandi n’izindi mbogamizi nk’imisoro, no ku manywa urabona abantu baba babuze.”

Ku rundi ruhande ariko, Umujyi wa Kigali ntacyo udakora ngo worohereze abawutuye gukora amasaha 24/24.

Ku buryo bugaragarira buri wese, hirya no hino ku mihanda y’Umujyi wa Kigali hashyizweho amata amurikira abantu. Nubwo hari ahakivugwa ubujura n’urugomo mu masaha akuze bwose, ahenshi mu Mujyi bigaragara ko hakajijwe umutekano.

Bruno Rangira, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Mujyi wa Kigali, aganira na IGIHE, yagize ati “Hari ubucuruzi bwagiye bwongerwa, hari n’abandi bacuruzi ubu bongereye amasaha yo gukora. Muri rusange amaduka asigaye afunga hejuru ya saa kumi n’ebyiri, hakaba n’ageza saa tatu z’ijoro, Bisi zitwara abantu zisigaye zigeza saa tanu z’ijoro.”

Kubwe, Rangira avuga ko nibikomeza bitya, nta shiti Umujyi wa Kigali uzagera kuri iyi ntego, aho mu ijoro ubucuruzi buzajya bukomeza imirimo nko mu bindi bihugu byateye ibere.

Agita ati “Dufite icyizere nk’ubuyobozi ko uko imyaka igenda yegera imbere baba abacuruzi, baba abaguzi bazagenda bongera amasaha yo gukora. Aho bihagaze; turacyakomeza gusobanurira abantu inyungu zabyo.”

Iki cyerekezo ariko hari abakibona nk’ikizagerwaho, kandi mu gihe cya vuba. Umwe muri bo ni Ngarambe Justine, Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket.

Mu 2014, Simba Supermarket yafunguye ishami rikora amasaha 24/24 ku Gisimenti mu rwego rwo kwegereza serivisi zabo abakiriya baherereye http://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/simba-super-market-yafunguye muri aka gace gasa n’akitaruyeho gato Umujyi wa Kigali.

Iyo muganira, ubona ko Ngarambe n’abandi bashoramari nkawe bizera neza ko gukora amasaha 24/24 mu Rwanda bizagerwaho, kuko yihereyeho avuga ko “bazajya bakora amasaha 24/24”, iminsi 7/7.

Bigaragara ko benshi mu banyarwanda batarakangukira neza gahunda yo gukora amasaha 24/24, bamaze imyaka irenga ibiri bashishikarizwa, ariko urebye umuvuduko u Rwanda rugenderaho mu iterambere iki cyizere gishobora kuzagerwaho, n’ubwo inzira iracyari ndende.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda (PSF), inzego za Leta n’abashoramari bose bakwiye gufatanya muri uru rugendo ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire kugira ngo iki cyifuzo kizagerweho, ubukungu bw’u Rwanda burusheho gutera imbere.

[email protected]