{Murindahabi Charles afite imyaka 55. Umureba, ni umusaza ubona w’umukene, ariko bikarushaho kumvikana cyane mu magambo avuga iyo muganira.}

Atuye mu cyaro cyo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Kisaro, Umudugudu wa Gako. Murindahabi yize amashuri abanza, ariko ayacagatiriza mu wa gatandatu, araruwe no kujya i Kigali gukorera amfaranga.

Mu ikoti rishaje kandi ryanduye, Murindahabi agaragaza ko yicuza cyane kuba akiri umusore yarataye ishuri, akajya kwibera i Kigali nta kindi kigaragara akurikiranyeyo uretse kwishinga gusa amaraha ya gisore.

Umubabaro aterwa n’ubukene bukabije abayemo ntibugarukira kuri we gusa ; bwakwiriye mu mbyaro ze zose, aho abana be nta n’umwe wize, bose baramuka ha Mana.

Yabyaye imbyaro 11 ariko asigarannye abana bane gusa nabo babayeho mu mugogoro wo gutunga ingo n’ubwo batize bwose.

Abara inkuru ye, biragutungura ukibaza niba atari amakabyankuru. Iyo ageze aho avuga ko yicuza kuba yarataye amashuri wumva umutima usobetse intimba ukumva neza uburemere nyabwo abana b’ubu bakwiye guha kugana ishuri ukiga ukaminuza.

Murindahabi abara uko yaje i Kigali agatangira akazi ko kugendana n’amamodoka bava i Rusumo baza i Kigali, igihe yarotaga kuzavamo rwiyemezamirimo uhambaye muri Kigali.

Akomeza avuga uko icyo cyizere cyagiye kiyoyoka gahoro gahoro kugeza aho atangiriye akazi k’ubuzamu, ariko akanga gusubira iwabo kuko yari yanuriwe n’ubuzima bwa Kigali.

Agira ati ‘’Nkigera i Kigali muri za 70, ku Muhima hose hari amazu y’ibyatsi nkajya nkora n’akazi ko gutwara imicanga, abantu bageragezaga kubaka haruguru ya Gereza, ntangira gukora akazi k’amazamu, muri antoropulize hose ntaho ntakoze. Za transfo nyinshi zo mu mujyi nitwe twazishingaga aho zigenewe kujya.’’

Avuga ko abonye umugiraneza wamuha 300,000Rwf yakora udushinga agasezera burundu ku bukene

Murindahabi ubu akora akazi k’izamu, muri hoteli iri hirya gato y’Umujyi wa Gicumbi.

Avuga ko n’ubwo yugarijwe n’ubukene aticaye imbokoboko, kuko iyo akikutse akazi, akura amaboko mu mufuka agahinga ibirayi, ariko akavuga ko umusaruro abona ari muke cyane kuko nta gishoro gifatika abona.

Avuga ko ubujiji bw’ababyeyi be, no kurarukira iraha ry’i Kigali yabinyuzemo ku buryo buhagije, ku buryo ubu arangamiye iterambere, kandi ko mu gihe cyose yabona umugiraneza wamuha ibihumbi magana atatu yahindura umwuga akaba umuhinzi wa kijyambere.

Ubu mu rugo ndahinga ibirayi, isambu ndayifite ibiryo byo simbibura ariko amafaranga ntabwo aboneka n’ayo mbonye nyine niyo mpingisha, ubu ndi guhinga ibirayi

Ati ’’Nabuze igishoro ariko mbonye umugiraneza akampa ibihumbi 300 Rwf nafata imifuka icumi y’ibirayi ngashyiraho n’abandi bamfasha gukora ubuhinzi nk’umwuga kandi nahita nsezera ku bukene. Uwo muntu yampa igihe cy’umwaka umwe, akangenzura, ndamwizeza ko naba ntanga ubuhamya butandukanye n’ubwo ntanga ubu.’’

Murindahabi aburira abana bose ko batakwiye guta ishuri, ahubwo ko barifata nk’ejo hazaza habo, abo rinaniye bakagana imyuga cyangwa ubucuruzi, ariko ntibicare ubusa.

Ikiganiro na Murindahabi mu mashusho:

[email protected]