{Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ugendeye kuri raporo y'Umugenzuzi w’Imari ya Leta wagaragaje ko hari miliyoni zirenga 140 z’amafaranga y’u Rwanda ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko zigomba kwishyura imyenda y’abantu batagaragazwa abo ari bo, n’ibyo bakoze.}

Ubu busesenguzi buherutse gushyirwa hanze mu kwezi kwa Mutarama 2015 na Transparecy International Rwanda, bwerekana ko muri iyi raporo ya 2012-2013, Umujyi wa Kigali uvuga ko izi miliyoni zagombaga gutangwa, nyamara babazwa abazazihabwa nyir’izina n’ibyo bakoze ntibaboneke.

Abakuru ba Transaparency bamurika ubusesenguzi bwa raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari

Apollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda avuga ko bitumvikana uburyo Umujyi wa Kigali wagaragaraho amakosa nk’aya.

Agira ati “Namwe mutekereze kujya gukora ubugenzuzi ugasanga akarere katanze miliyoni 8 nta kontaro, nta fagitire, nta n’akandi gapapuro kemeza ibyo bavuga. Bene nk’ayo ngayo yo baba bakwiye kuyagarura.”

Yongeraho urundi rugero agira ati “Nk’Umujyi wa Kigali werekanye ko ufitiye abantu ideni rya miliyoni zirenga 140, ariko abo bantu nta nyandiko zihari zemeza ko bagurije Umujyi cyangwa se undi mwenda, n’uko Umujyi wawugiyemo. Ese wajyamo umwenda umuntu nta nyandiko?”

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Matabaro Jean Marie, we yasobanuriye IGIHE ko amwe muri aya mafaranga koko nabo basanze ari mu bitabo by’ibaruramari byo muri za 90, ariko abagomba kuyahabwa n’ubu batazwi.

Uyu munyamabanga asobanura ko amwe muri ayo mafaranga batazi uko yagiye muri ibyo bitabo, akavuga ko hari ubwo yaba ari amakosa yagiye akorwa kera mu myandikire hataraza ikoranabuhanga, ariko ko ubu batanze amatangazo ko abumva bafitiwe umwenda Umujyi wa Kigali bazaza bakabigaragaza bakayahabwa.

Yongeraho ko iyo habaye ibibazo nk’ibyo amafaranga akabura nyirayo, inama njyanama iterana hagafatwa icyemezo ndakuka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba

Matabaro avuga ariko ko hari andi yo yanamaze gukoreshwa mu kwishyura abakozi bakorana mu mishinga idatuma ari Umujyi wa Kigali ari wo ugirana amasezerano nabo, ahubwo bakayagirana n’ibigo biba byabateye inkunga nka BTC.

Matabaro yongeraho ko uku kutagira impapuro z’itangwa ry’aya mafaranga babisobanuriye Umugenzuzi w’Imari ya Leta, ariko akavuga ko kuba bikomeje kwitiranywa no kunyereza amafaranga, Umujyi wa Kigali uzashaka uko ubutaha bizajya bigaragazwa neza, hagahindurwa amasezerano n’abaterankunga.

Yagize ati “N’ubwo ava kuri konti z’umushinga wo ku ruhande rw’Umujyi, nta n’ubwo rwose twebwe ayo mafaranga twe tuyasinyira, ibyo twabisobanuriye umugenzuzi w’imari ya Leta igihe kinini, ni ibintu biri mu masezerano y’ibihugu byombi bikorana kuko usanga bafite nk’abaganga ari bo ubwabo bafitanye amasezerano. Ariko twemera ko bizakosoka mu mishinga iri imbere.”

Mu busesenguzi bwa Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta bwashyizwe ahagaragara n’umuryango Transparency International Rwanda herekanywe ko ku ngengo yose y’imari ya 277,895,152,015Rwf yari yarahawe Uturere twose mu 2012/2013, ajya kungana n’icya kabiri (ni ukuvuga 107,241,640,111Rwf) yakoreshejwe mu buryo budatangirwa ibisobanuro, muri yo miliyoni 35 akaba ari ayanyerejwe.

Transparency International Rwanda yo isaba {ko imari ya Leta yajya ikoreshwa neza, kugira ngo igere ku byo yagenewe}.

[email protected]