{Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda bameranyije gufatanya mu gufasha gutaha ku bushake abasirikare ba M23 bahungiye i Gisovu (Kibuye) na Ngoma (Kibungo) ho mu Rwanda.}
Nta tariki ifatika yatangajwe ko aba basirikare bazatahira, ariko mu itangazo rikubiyemo aya masezerano hemejwe ko “gucyura abifuza gutaha ku bushake bizakorwa mu bihe byiza bizumvikanwaho na Guverinoma zombi mu buryo bwa dipolomasi.”
Gushyira umukono kuri aya masezerano byabaye nyuma y’ibiganiro birebire byahurije impande zombi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda kuri uyu wa 3 Gashyantare 2015.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Visi Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu n’Abahoze ari abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, René Sibu Matubuka, bagiriye mu Rwanda, batashye beretswe imbunda zose aba barwanyi bahunganye, banahabwa lisiti yazo.
Visi Minisitiri Sibu, wari aherekejwe n’itsinda ry’Abagenerali n’abofisiye bakuru bagera ku icumi yabwiye IGIHE.com ati “Nk’uko mubizi RDC yasinye amasezerano ya amnesty kandi bamwe muri bo batangiye gusinya impapuro z’uko bifuza gutahurwa ku bushake bakarengerwa n’ayo mahame. Ni na cyo gituma twizera ko batazafatwa nabi, ko bazasubizwa mu buzima busanzwe, abagishoboye igisirikare bakagisubizwamo.”
Ku bijyanye n’abaregwa ko baba barakoze ibyaha by’intambara, Visi Minisitiri yavuze ko “ari ibyaha bitababarirwa mu buryo budasobanutse”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo Col. Joseph Rutabana, ku ruhande rw’u Rwanda we avuga ko ibi biri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga ibihugu byombi byagiye bisinya yo koroherezanya hagati yabo.
Mu myaka ibiri ishize, abarwanyi ba M23 bagera kuri 768 bari aba Gem.Jean Bosco Ntaganda, ubu bayobowe na Jean-Marie Runiga Lugerero, nyuma y’aho uyu mutwe wari ucitsemo ibice bibiri, mu mashyamba ya Congo Kinshasa hagasigara abarwanyi ba Sultani Makenga, ari na bo batsinzwe bagahita bahungira muri Uganda.

Col. Joseph Rutabana avuga ko abenshi muri aba bashaka gutahuka basubira iwabo muri RDC.
Biteganyijwe ko aba barwanyi ba M23 nibataha bazajyanwa ku birindiro bya gisirikare biri i Kamina mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Congo, aho bazakurikiranira ibijyanye n’amasomo yo kuva ku rugerero no kwamburwa intwaro.

Mu mezi make ashize, Leta ya Uganda yashatse gucyura ku gahato abarwanyi 1000 ba M23 banga gutaha bamwe baratoroka abandi bateza imirwano, kuko bavugaga ko batifuza gusubizwa muri Congo, aho baregwa ibyaha by’intambara, abandi bakemanga umutekano waho.
Gusa Uganda yahaye aba barwanyi igihe cy’amezi atatu ngo babe basubiye mu gihugu cyabo cyangwa ibashyikirize Loni.




Loading comments...
Tanga igitekerezo