{Nyuma yo gushira igihunga, uwari utwaye igikamyo cyasakiranye n’imidoka y’Umunyemari Rwigara Assinapol agahita apfa yishyikirije Polisi, ku wa 5 Gashyantare 2015.}
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin yabwiye IGIHE ko iperereza rigikomeza, ariko uyu muntu wagonganye n’uyu munyemari ari we ubwe wishyikirije inzego z’umutekano amaze kubona ko nta handi yahungira.
Yagize ati “[Rwigara] yari ari mu modoka wenyine ahita apfa uwo mwanya, bamujyana mu buruhukiro uwo bagonganye we ntacyo yabaye, yari yabanje kwihisha ariko nyuma yageze aho arigaragaza yishyikiriza Polisi amaze kubona ko ntaho ari buhungire.”

CSP Twahirwa avuga ko uyu mushoferi yabanje kwihisha kuko ngo “yari afite ubwoba bw’ingaruka byamugiraho, agifite n’igihunga cyinshi,” ariko ko ubu polisi imufite iri kumukurikirana.
Ku makuru y’andi y’aho uyu mushoferi yaba afungiye, CSP Twahirwa avuga ko hakiri kare kuyabwira itangazamakuru, ariko ko byose biri gukusanyirizwa hamwe muri dosiye iri gukorwa. Yagize ati “Iperereza riracyakomeza, ibindi biri muri dosiye.”
CSP Twahirwa yongeraho ariko ko uyu mushoferi nashira igihunga akabasha gutangira kuvugana n’abantu azerekwa itangazamakuru akagira byinshi atangaza.

CSP Twahirwa avuga ko Rwigara yari ari wenyine mu modoka, ko ibyari byatangajwe ko yari ari kumwe n’abandi bantu ari ukwibeshya, yagize ati “abapolisi ba mbere bahageze bamusanze ari wenyine mu modoka, nta kigaragaza ko hari undi muntu wavuyemo.”
CSP Twahirwa asoza atanga ubutumwa, agira ati “Abantu bakwiye gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi bakirinda umuvuduko kuko ibintu bikurura impanuka kenshi ni umuvuduko ku buryo ushobora gusanga abantu basakiranye mu ikorosi bose bagendaga nabi ntihagire n’umwe ubasha gukwepa mugenzi we bikavamo impanuka, ndetse ni no gucunga ibinyabiziga by’abandi bagenda mu muhanda kuko ushobora gutwara neza ariko uzi ko hari n’abaguteza impanuka ni ugusabwa rero kwitwararika.”




Loading comments...
Tanga igitekerezo