{Umuhanzi King James, wegukanye miliyoni 24 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, yashyize hanze indirimbo nshya yari amaze igihe kinini asabwa cyane n’abafana.}

Haba ku maradiyo, haba ku nkuru yandikwagaho, benshi mu bafana be batangazaga ko bifuza indirimbo ya King James nshya, mu gihe King James we yavugaga ko yari azi ko ubwo aheruka gusohora uruhererekane rw'indirimbo nyinshi yabanza akareka abafana be bakaba bazumva.

Gusa amaze kumva ko benshi mu bafana be bari kumusaba indirimbo nshya, yahise abizeza ko mu gihe cya vuba agiye kubaha indirimbo nshya, ari yo iyi yise "Umuriro Watse" yahaye abakunzi be abinyujije kuri IGIHE.

Iyi ndirimbo iri mu njyana yihuta ya Afro-Pop yumvikanamo umudiho w’ikinimba gakondo, isa nk’izo asanzwe akora. Muri iyi ndirimbo King James avangamo amagambo y'ikizayirwa, ari nako aririmbamo ururimi rw'Iringala.

Mu magambo agize iyi ndirimbo “Umuriro Watse”, King James aririmba ku bijyane n’igitaramo cyashyushye abantu bose bishimye ati “Hose hose byacitse aba-Dj bose batwitse, ibintu hano byashyushye. Iri joro urambyinishije uransajije umuriro waste, umuriro waste…”

Indirimbo "Umuroro Watse" yakozwe na Producer Pastor P muri Narrow Road studio.

Kanda HANO wumve indirimbo nshya ya King James: