{Uwitwa Kayitare Wayitare Dembe ashobora kuba atari azi neza uwo yiterereje ubwo yagaragazaga ko ashaka guterana amagambo na Senderi Hit, avuga ko atamubara mu bahanzi apfukamiye mu kugaruka mu muziki kwe.}
Aya magambo Kayitare yakoresheje, Senderi yavuze ko ari ayo gushaka kumuzamukiraho, kandi ko Kayitare amubara nk’umuntu wazimye nk’ibishwangara, umeze nk’umuyonga.
Mu gukoza agati mu ntozi, Kayitare mu cyumweru gishize, ari gushyira hanze indirimbo ye nshya, yagiye atangaza hose mu bitangazamakuru amagambo asa nk’uwari amaze igihe ategura, avuga ko agarutse mu muziki kandi ko apfukamiye abanyamakuru n’abahanzi bose bo mu Rwanda uretse Senderi Hit.

Yagiye akwirakwiza hose imvugo igira iti “Eric Senderi agomba kwemera ko murusha abafana ndetse ko no mu jyana y’Afro-Beat ari umwana imbere yanjye. N’ikimenyimenyi maze imyaka irindwi ntasohora indirimbo ariko kugeza ubu abafana banjye baracyahari bamfite ku mutima, mu gihe Senderi we akora buri munsi ariko wareba ugasanga abafana be bakiri munsi y’abanjye”.
Senderi Hit, aganira na Radiyo Salus, we yavuze ko uyu muhanzi Kayitare amubara nk’uwari warazimye burundu ushaka kumuzukiraho, ati “Abo bantu baba barazimye nk’ibishwankara, nk’ibirere. Ibishwankara cyangwa ibirere iyo bizimye biba bimeze nk’imiyonga nta n’ikigaruka ubwo uwo nawe yamvuze ameze nk’umuyonga, atavuze Senderi ntabwo yakongera kumvikana mu ruhando rw’abanzi.”
Ati “Uwo [Kayitare Wayitare Dembe]najyaga mwumva ariko bari barambwiye ko ngo yagiye mu Bugande muri 2000 icyo gihe hagezweho indirimbo yanjye yitwa Nta Cash, ubwo aragarutse ariko uwo mubara nk’amakara bamennyeho amazi muri 2000 icyo gihe, ari mu gatebo k’abandi bose bansebya ndabazi”.

Asa n’uvugana umujinya mwinshi, Senderi avuga ko abahanzi nk’abo atabaha umwanya, ati “Ameze nk’umuntu uri muri Congo, iyo, iyoooo, iyo hirya iyooo kure. Abo turabasengera tugashwanyaguza amadayimoni abarimo.”

Senderi washyuhije cyane uruhando rwa muzika mu mwaka wa 2014, by’umwihariko mu marushanwa ya PGGSS IV agaragaza ibyo yise “udukoryo 11”, ubu avuga ko ahugiye muri gahunda nyinshi zo kongera kugaruka mu marushanwa nk’aya na Salax.




Loading comments...
Tanga igitekerezo