{Senderi International Hit aratangaza ko yishimiye kongera gutaramira abaturage bo mu Karere ka Nyabihu no mu nkengero zaho, ubwo basurwaga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.}
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kamena 2014, ubwo umukuru w’Igihugu yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Rambura.

Senderi yabwiye IGIHE ko yishimiye uburyo abari aho bishimiye indirimbo ze nka Agaciro, Kaci kaci, Twaribohoye na Ndi Umunyarwanda.

Yavuze ko kubera uburyo yari asanzwe ajya kubatumira aribyo byaba byaratumye bongera kumutumira ngo yifatanye nabo.
Yagize ati: “Abaturage nibo basabye Mayor nab a gitifu ko hahamagarwa kubera ko bakunda kumpamagara mu birori bagize yaba ku Karere no mu Mirenge, naririmbye indirimbo nyinshi mu gihe Perezida wa Repubulika yari mu bikorwa byo gusura urugomero rushya ndetse anagera aho abaturage bari bamutegerereje ndi kuririmba ‘Twaribohoye’.
Akomeza avuga ko yihsimiye uburyo Abaturage bazi indirimbo ze kandi bimutera ingufu zo gukomeza kuririmba.









Loading comments...
Tanga igitekerezo