{Mu kurushaho gukora ibihangno bigize Album ye ya kabiri izamurikwa muri uyu mwaka, umuhanzi Dominic Nic arateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba (EAC) baririmba indirimbo zihimbaza Imana.}
Dominic Ashimwe, wegukanye Salax Awards 2010, avuga ko ku ikubitiro azahera mu gihugu cy’u Burundi aho azaba ari ku matariki yo kuwa 27-30 Mutarama 2012. Muri iyi minsi avuga ko azaba agiye mu biganiro n'umuhanzi Fortrand mu buryo bwo gutegura uko bazahita bakorana iyo ndirimbo mu gihe cya vuba.
Nyuma uyu muhanzi azerekeza muri Tanzaniya gukorana indirimbo n’umuhanzi Christine Shusho na Fabien Wakwetu ahamya ko bombi bamaze kumwemerera gukorana. Nyuma yaho azahita yerekeza muri Kenya aho azakorana n’abahanzi Daddy Owen na Christan Okoth Lwanda.
Uyu muhanzi, waririmbye indirimbo nka ‘Ashimwe’, ‘Ingoma Yawe’, ‘Nemerewe Kwinjira’, ‘Ari kumwe natwe’ n’izindi, avuga ko imwe mu mpamvu yahisemo gukorana n’aba bahanzi ari uko ubwo yajyaga mu marushanwa yabereye muri Kenya yahamenyaniye na benshi muri aba bahanzi bakomeye bityo akagira igitekerezo cyo gukorana nabo indirimbo.
Yagize ati:”Nkimenyana n’aba bahanzi bo muri aka karere ubwo nari nagiye guhabwa igihembo cya Best Gospel Artist (umuhanzi mwiza mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana) muri East African Music Award (EAMA) numvise ayo mahirwe ntagomba kuyapfusha ubusa”.
Uyu muhanzi Dominic, w’imyaka 25, avuga ko ibi bitazamubuza no gukomeza gukorana n’abahanzi b'Abanyarwanda by’umwihariko abakizamuka aho atanga urugero rwa bamwe mubo bamaze gukorana nka Bonfils (mu ndirimbo bise ‘Waranyuze’), Uwitwa Ibra Ibrahim (mu ndirimbo ‘Bwana wa Mabwana’). Akavuga ko n’abandi bamusaba gukorana nawe amarembo agifunguye kandi nta kindi bisabye.
Mu rugendo uyu muhanzi azaba arimo mu gihugu cy’u Burundi (kuwa 27-30 Mutarama 2012) arateganya gukorerayo ibitaramo 2 yatumiwemo. Nyuma yo kuva mu Burundi Dominic avuga ko umurimo w’Imana ugikomeje aho azahita akora ibindi bitaramo 2 mu minsi ibiri (24 – 25 Werurwe 2012), ahantu 2 (Musanze na Rubavu), bigakorwa n’abanzi 2 (azatangaza vuba).
Ushaka kumenya ubuzima burambuye bw'umuhanzi Domic Nic wakanda hano .




Loading comments...
Tanga igitekerezo