– Ingabo z’Ibisumizi ziyomoye ku mugaba mukuru
– Ibisumizi byahindutse baringa
– M Izzle yavanywe ku ibere ahitamo gushaka undi umwonsa
– Umwiryane uvugwa mu Bisumizi uraturuka he?
– Iturufu ikuramo indi, Nadia yaba yarasimbuye Asinah mu mutima wa Riderman

Ibisumizi byahindutse baringa….

Nyuma yo gufunga Ibisumizi Records, Riderman n’abo muri Label ye basigaye bakorera indirimbo iwe mu rugo, umuvuduko n’ingufu abahanzi bo mu Bisumizi n’abafana babo bari bafite byaradohotse. Uyu muraperi n’umukunzi we w’igihe kirekire Asinah ngo baba baratandukanye mu ibanga gusa Riderman we abyamaganira kure akanavuga ko imikorere y’Ibisumizi inoze.

Riderman ati “Studio irakora , iyahagaze ni iy’ubucuruzi yabaga mu Biryogo. Kugira ngo ihagarare byatewe n’ibintu byinshi. Habayeho ikibazo muri management, abari bashinzwe kubyitaho barabinaniwe ahubwo ugasanga ndi guhamagarwa n’ubuyobozi ngo runaka yanywereye itabi mu Bisumizi, undi yakoreyemo biriya, ugasanga birica izina ry’Ibisumizi.”

Nyuma yo kubona ko amakosa y’abakozi be yambika isura mbi ‘Ibisumizi’, Riderman yahisemo gufunga studio mu rwego rwo guca akajagari no gushyiraho gahunda nshya yamufasha gukora mu mucyo.

Ati “Numvaga bishobora gusebya Ibisumizi kandi ari izina ry’abantu babaye intwari kuva kera. Ibisumizi tugendera ku ntego y’Ubupfura n’ubuhanzi, ni cyo dushyira imbere. Guhora numva ngo hari abanywereyemo itabi, hari abakoreyemo ibindi bikorwa bibi nahisemo kuba mbihagaritse.”

Riderman yateye umugeri baringa bavuga mu rugo rwe

Ku ruhande rwe, Riderman yemeza ko kuba Studio y’ubucuruzi yarafunze ngo ntibivuze ko Ibisumizi byacitse intege cyangwa bitagikora.

Ibisumizi byahoze bikorera mu Biryogo none byafunze imiryango

Ati “Kuvuga ko Ibisumizi bidakora waba wirengagije byinshi. Queen Cha ni umwe mu bahanzi bakorana na Label, aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo Kizimyamwoto, Izzle na we afite indirimbo nshya yitwa Nakatala.”

Akomeza agira ati “Kuba narafunze Studio nabisobanuye kenshi kandi ni uburenganzira bwanjye. Ese ko Kina Music yamaze igihe ikorera mu rugo kwa Clement, kuki Riderman yajyana studio iwe mu rugo bikaba induru?”

Umwiryane uvugwa mu Bisumizi uraterwa n’iki?

Mu kiganiro Radio Salus yagiranye n’abahanzi Queen Cha na M Izzle bari basigaye muri label y’Ibisumizi basobanuye ko kuba studio yo mu Biryogo yarafunze imiryango hari icyo byahinduye ku mikorere yabo gusa bavuga ko bagihanyanyaza bagakorana neza n’umuyobozi w’Ibisumizi.

Ku ruhande rwa M Izzle yavuze ko atakibasha gukorana na Riderman nka mbere gusa ngo asanga ari ibibazo yahuye na byo ubwo aherutse gufungwa.

M Izzle ati “Ndakeka wenda na we ari kubitekerezaho. Kuva Ibisumizi byafungwa urabona abafana bose n’abashakaga ibihangano byacu badusangaga hariya kuri studio ariko ubu byarahindutse. Studio ikora iri mu rugo iwe, nyine imikorere yarahindutse ariko nta kundi.”

Salus Relax yatangaje ko uyu muraperi ashobora kuba atameranye neza na Riderman ngo kubera amafaranga agera kuri miliyoni yagombaga kumuha akimara gutwara PGGSS3 muri Kanama 2013. Kugeza ubu aya mafaranga M Izzle ntayo arahabwa kabone nubwo nta kintu yabivuzeho.

Nubwo M Izzle yanze kwerurira Salus ngo avuge impamvu imuvanye mu Bisumizi akerekeza muri Touch Records, hari amakuru avuga ko atameranye neza na Riderman ku bwo kuba atarubahirije amasezerano bari bafitanye arimo kumushyira muri PGGSS4 no kumuha miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda no kumufasha mu muziki ariko ngo ntabyo yamukoreye nk’uko Salus Relax yabitangaje.

Riderman ati “Abo bavuga ngo M Izzle ntacyo namufashije baba birengagije byinshi cyangwa bakagaragaza ubudashima. Mu gihe tumaranye amaze gukora amashusho y’indirimbo zigera ku icumi kandi byose byavuye mu mbaraga za Label y’Ibisumizi.”

M Izzle yavanywe ku ibere ahitamo gushaka undi umwonsa

M Izzle watangiriye umuziki mu Bisumizi ndetse akaba yaraherekezaga Riderman mu bitaramo byose ariko ubu bakaba batakigaragara bari kumwe, ngo agiye kwinjira muri Touch Records mu rwego rwo kwishakira uburyo yazamura impano ye.
Ati “Barampamagaye, ubwo bambonyemo ubushobozi kandi nanjye niba mbonye abantu bamfasha kuzamura umuziki wanjye sinabyanga. Nibigenda neza nzajya muri Touch kuko icyo nshaka ni ugutera imbere”

M-Izzo na Riderman bafatanyije ku rubyiniro guhera mu mwaka wa 2010

M-Izzle atangaje ko agiye kwerekeza muri Touch Records nyuma y’uko muri Kamena 2014 yaganiriye na IGIHE avuga ko adashaka kuzongera guherekeza Riderman ku rubyiniro ahubwo na we agiye kubaka izina rye akaba umuhanzi ukomeye.

Yagize ati “Sinzongera na rimwe kuririmbana na Riderman. Biriya nakoraga byo kumuherekeza kuri stage, nabikoze igihe kirekire kandi byansigiye isomo ku buryo numva maze kuba umuhanzi uhamye”

Ku ruhande rwa Riderman ngo yatunguwe n’aya makuru y’uko M-Izzle agiye kujya muri Touch ngo kuko batabivuganyeho gusa amwifuriza urugendo ruhire no kuzatera imbere niba koko abo asanze bazamufasha.

Ati “Niba Izzle agiye kujya muri Touch Records ndumva ari byiza niba koko bamurambagije ariko na none akwiye kumenya ko kuba bashaka kumutwara ari uko ari umukinnyi mu ikipe ikomeye. Niba aho agiye kujya hazamufasha gutera imbere nabyishimira rwose uretse ko agiye kugenda atabimbwiye naho ubundi nta ribi.”

Riderman yaba yarabonye ikizungerezi asimbuza Asinah

Ikiganiro Salus Relax cyatangaje amakuru avuga ko Riderman na Asinah baba baratandukanye mu ibanga nyuma y’uko uyu muraperi yabonye undi mukobwa bashimanye witwa Nadia Farid Ishmael.

Nguwo Nadia wambaye umupira w'Ibisumizi

Uyu mukobwa mushya na Riderman ngo urukundo rugeze kure ndetse ni na we bashobora kuzarushingana. Kuba imyemerere ya Asinah na Riderman bidahuye dore ko umwe ari Umuyisilamu undi akaba umukristu gatulika kandi nta n’umwe wemera guhindura idini rye, ngo byaba byaratumye Riderman ahitamo undi mukobwa bahuje imyemerere.

Aganira na IGIHE, Riderman yahakanye ayo makuru agira ati “Ayo makuru ndumva ari mashya…Ngo ntabwo tumeranye neza? Ibyo ko ntabizi! Abo nabatura ya ndirimbo yanjye mbabaza nti ‘ese ubundi bunguka bate?’ Nonese kuki bavuga ko tutameranye neza? Ayo makuru ndumva ntayazi. Uwo bavuga na we ni bya bindi byo guhimba . Rwose njye ndumva ari icyo nabivugaho.”

Asinah na we ahamya neza ko umubano we na Riderman umeze neza ndetse yanabishimangiye agira ati “Ni we rukundo rw’ubuzima bwanjye”

Hagati ya Nadia na Asinah umwe akundana na Riderman.

Abjijwe niba yaba azi uwo mukobwa witwa Nadia bivugwa ko yamwimuye ku ntebe y’urukundo mu mutima wa Riderman yavuze ko atamuzi ndetse ngo ntaramuca iryera.

Uyu Nadia asanzwe ari inshuti ya hafi na M-Izzle, ufatwa nk'inshuti ya mbere ya Riderman mu muziki

Nadia uvugwaho kuba asigaye akundana na Riderman aganira na IGIHE yadukuriye inzira ku murima avuga ko baziranye ariko ari inshuti bisanzwe nubwo Riderman we yavuze ko atamuzi.

Asinah na Nadia

REBA ’CUGUSA’ INDIRIMBO NSHYA RIDERMAN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE: