{Nubwo hari abamushinja gukoresha imyuka mibi, abapfumu na Illuminati, Riderman ahamya ko avuka mu muryango usenga ndetse na we akaba yemera Imana bikomeye ku buryo atakwemera kugurisha roho ye ashaka ubukire.}
Riderman wari umaze iminsi mu bibazo kubera impanuka akagonga abantu bikamuviramo gufungwa, ari gukora indirimbo zirimo ubutumwa bunyomoza abamushinja gukorana n’abapfumu na Illuminati nk’uko yabitangarije Ten Superstar.

Ati “Ntakubeshye, njyewe ndi umuntu uvuka mu muryango w’abantu basenga cyane kandi nanjye ndasenga cyane. Mu ndirimbo yanjye ‘Proudly Africa’ mbivugamo cyane, roho yanjye ntigurishwa n’ubumuntu bwanjye ntabwo bugurishwa, sinzigera ngurisha roho yanjye kugira ngo ngire icyo ngeraho mu buzima bwanjye.”
Mu ndirimbo ‘Bunguka bate’ Riderman yitegura gushyira hanze, ngo azaba agaruka kuri aba bantu bakorana n’imyuka mibi mu gushaka ubukire gusa we nk’umwemeramana akabyamaganira kure.
Ati “Hari indirimbo ndimo gukora yitwa ‘Bunguka bate’ nayo nzaba mbivugamo, sinshobora gucuruza roho yanjye. Nzemera mpfe ndi umukene aho gucuruza roho yanjye, ndi umwemeramana cyane ku buryo ntashobora gukora ibyo bintu bamvugaho”

Aho kugurisha roho ye ashaka ubukungu, Riderman ngo azahitamo gupfira mu bukene kuko byose bitangwa n’Imana. Ati “Aho kugurisha roho yanjye nzemera mpfe ndi umukene ntacyo byantwara. Ibyo byose ni Imana ibigena, nzirikana ko Imana ariyo itanga ubushobozi”
Ibisumizi byaradohotse…..
Kubera ubwinshi n’uburemere bw’amakosa yakorwaga n’abakozi ba Riderman muri studio y’Ibisumizi Records, byatumye ayifunga by’agateganyo ayimurira mu rugo iwe mu rwego rwo kwisuganya neza no gushaka abamukorera neza badasiga icyasha izina rye.

Nyuma yo gufunga Ibisumizi Records, Riderman n’abo muri Label ye basigaye bakorera indirimbo iwe mu rugo. Umuvuduko n’ingufu abahanzi bo mu Bisumizi n’abafana babo bari bafite byaradohotse gusa Riderman we avuga ko imikorere ikiri myiza.
Riderman ati “Studio irakora , iyahagaze ni iy’ubucuruzi yabaga mu Biryogo. Kugira ngo ihagarare byatewe n’ibintu byinshi. Habayeho ikibazo muri management, abari bashinzwe kubyitaho barabinaniwe ahubwo ugasanga ndi guhamagarwa n’ubuyobozi ngo runaka yanywereye itabi mu Bisumizi, undi yakoreyemo biriya, ugasanga birica izina ry’Ibisumizi.”
Yafunze Ibisumizi arengera agaciro k’izina rye….
Nyuma yo kubona ko amakosa y’abakozi be yambika isura mbi ‘Ibisumizi’, Riderman yahisemo gufunga studio mu rwego rwo guca akajagari no gushyiraho gahunda nshya yamufasha gukora mu mucyo.

Ati “Numvaga bishobora gusebya Ibisumizi kandi ari izina ry’abantu babaye intwari kuva kera. Ibisumizi tugendera ku ntego y’Ubupfura n’ubuhanzi, ni cyo dushyira imbere. Guhora numva ngo hari abanywereyemo itabi, hari abakoreyemo ibindi bikorwa bibi nahisemo kuba mbihagaritse.”
Asoza agira ati “Umunsi nzaba nabonye umwanya wo kubikurikiana ubwanjye cyangwa nabonye umuntu uri seriux nzongera nshyire hanze studio ducuruze.”
REBA 'CUGUSA' INDIRIMBO NSHYA RIDERMAN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE:




Loading comments...
Tanga igitekerezo