{Uru rutonde rw’abaraperi batandatu ba mbere mu Rwanda ku giti cye, Riderman yarutangarije IGIHE ubwo yamubazaga ku byo yavugiye mu kiganiro na Radiyo Isango Star.}
Muri icyo kiganiro yasubije ibibazo byinshi yabajijwe , aho yavuze ko ari we mwami wa Rap mu Rwanda, agakurikirwa na Neg G The General ndetse anavuga ko ateganya kurushinga n'umukobwa bakundana “Asinah”.
IGIHE imubaza kuri ibyo yasubije, Riderman yaboneyeho umwanya wo gukora urutonde rw’uko abaraperi b’Abanyarwanda bakurikirana mu buhanga aho yongeyeho batatu atari yatangarije muri icyo kiganiro.
Dore urwo rutonde rw’abaraperi batandatu barusha abandi kubwa Riderman :
1. Riderman

Riderman yishize ku mwanya wa mbere w' uru rutonde
2. Neg-G The General

Umuhanzi Neg-G the General nawe azwi mu njyana ya Rap na Crunk, yahoze aririmbana na Riderman mu itsinda rya UTP.
3. Bull Dogg

Uyu musore azwi mu njyana ya Hip Hop ya cyera (Old School) ni umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang.
4. Jay Polly

Jay Polly nawe ni umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gang, amaze kwamamara mu njyana ya Hip Hop, ndetse yageze ku cyiciro cya nyuma cy'amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star II, aho ahanganye na King James.
5. Ama G The Black

Uyu ni umusore ukizamuka ariko akomeje kugenda yigaragaza muri Rap, ndetse asigaye atumirwa mu bitaramo byinshi hirya no hino mu gihugu.
6. P Fla (Power First Ladies After)

P Fla nawe ni umwe mu bashinze itsinda rya Tuff Gang, gusa yaje kurivamo yirukanywe na bagenzi be. Azwi cyane mu njyana ye ya Rap irimo amagambo akarishya cyane, rimwe na rimwe arimo n'ibitutsi.
Riderman Yavuze ko yakoze uru rutonde ashingiye ku magambo y’indirimbo z’aba baraperi ngo kuko ubundi kurapa bias n’ubusizi; ndetse n’uburyo bahuza aya magambo baririmba n’injyana(beat).
Mu kiganiro na IGIHE Riderman yaboneyeho gutangaza ko azabana n’umukunzi we Asinah bitarenze imyaka ibiri. Yasobanue ko Asinah amwuzuza, mbese ari uwo akundira roho (soul mate); bityo ngo nyuma y’imyaka ibiri arateganya ko bazaba batuje kandi bafite umwanya wo kubaka urugo rugakomera; dore ko kugeza ubu banamaranye imyaka irenga ine bakundana.




Loading comments...
Tanga igitekerezo