{Mu gihe bari mu myiteguro yo kumurika album yabo ya kane bise “Data ni nde?”, abagize itsinda rya Dream Boys, baratangaza ko bishimira ko amabanki nayo atangiye kujya atera inkunga muzika nyarwanda, ibintu byari bimenyerewe cyane kuri Sosiyete z’itumanaho.}

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mujyanama Claude bita TMC ubarizwa muri iri tsinda, yavuze ko bashimishijwe no kuba mu gitaramo bari gutegura hari banki yabateye inkunga, ndetse bihita bibaha icyizere ko abantu bagenda bagira ubushake bwo kuzamura umuziki n’abahanzi byo mu Rwanda.

Aganira na IGIHE, TMC yagize ati: {“Twashimishijwe no kubona ko hirya ya Brarirwa imenyerewe mu kuzamura abahanzi hamwe n’amasosiyete y’itumanaho, haboneka banki yakwemera gutera inkunga umuziki. By’umwihariko twe turashimira GT Bank yahoze ari Fina Bank, kuko yemeye kudufasha mu gutegura igitaramo dufite i Musanze kwa 01 Werurwe 2014.”}

TMC akomeza avuga ko abahanzi bose bari bakwiye kwishimira ko abantu bafasha umuziki bagenda biyongera umunsi ku wundi.

Ati: {“Abahanzi dukwiye kwishimira ibintu nk’ibi kuko ni kenshi twabayeho tuvuga ko abashoramari batajya batera inkunga muzika, kuri ubu bagenda baboneka urumva nka GT Bank yemeye kudufasha. Abahanzi bakore neza kandi cyane, uko ibikorwa byacu bikura niko tuzagenda tubona abadutera ingabo mu bitugu".}

Igitaramo cya Dream Boys giteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2014 i Musanze muri Stade Ubworoherane. By’umwihariko kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Tariki ya 01 Werurwe Dream Boys izataramira i Musanze. Kwinjira ni ubuntu