{Umuhanzi Kamichi aravuga ko yiteguye gutungurana muri uyu mwaka wa 2012 ashyiragahagaragara Album ye ya kabiri, avuga ko ari gutegura mu ibanga no mu buryo butandukanye n’uko yasohoye iya mbere, biturutse ku masomo.}
Kamichi avuga ko amaze kubona izina ryayo ari ryo ‘Umudakumirwa’ ikazaba iriho indirimbo nka ‘Ifirimbi ya Nyuma’, ‘Akanigi’ indirimbo aheruka gukorera muri Uganda-, ‘Kabimye’, ‘Ndasigaye’, ‘Akazina’, ‘Byagendaniyeko’, ‘Nkwiyumvamo’ indirimbo yumvikana itangira mu mashusho ya Aho Ruzingiye-, ‘Umudakumirwa’, ‘Kugusiba’, ‘Inema’ n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kamichi, yavuze ko ubu yahinduye uburyo bw’imikorere ye y’ubuhanzi, kuko ubu asigaye amara igihe kinini mu masomo. Akavuga ko aya masomo yatumye ubu aba aretse gushyira indirimbo ze nyinshi hanze kuko avuga ko atabona uko azimenyekanishaneza.
Akavuga ko ateganya kuzisohorera icyarimwe abantu bakazazumva zisohokeye rimwe kuri Album batari bazizi. Yagize ati:” Izaza itunguranye ntabwo nzajya nsohora indirimbo imwe imwe nzasohora urwo rutonde rw’indirimbo nakubwiye zose hamwe.”
Kamichi avuga ko kuri uru rutonde amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri gusa. Avuga ariko ko icyakabiri cy’izi ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya kabiri yamaze kuzikora.
Indirimbo Ifirimbi ya Nyuma, imwe muzo aheruka gusohora:
Kamichi avuga ko kuba yaratangiye kwiga ku manywa, akaba ari no gutegura indi Album bucece bitavanyeho akazi asanzwe akora k’ubunyamakuru kuri Radio Voice Of Africa. Gusa avuga ko asigaye akora umwanya muto. Yagize ati:”Ndakora amasaha mboneye akanya Radio bampaye akanya ko gukora.”
Kamichi avuga ko ashimira ubuyobozi bwa Radio ye kuko bwamworohereje bukamwemerera gukurikirana amasomo cyane.
Kamichi yashyize ahagaragara Album ye ya mbere yise ‘Umugabirwa’ kuwa 2 no kuwa 3 Ukuboza 2011. Iyi Album yari igizwe n’indirimbo, Umugabirwa, Rukuruzi Ft Knowless, Aho Ruzingiye, Ngwino Undebe, Mwenyura, Warambeshye, Mama Rwanda, Umwamikazi, Ingabo itsinzwe, Inyange Year Ft Just Family, Umukunzi Rukumbi, Imitoma Irenze na Zoubedha Ft The Ben.




Loading comments...
Tanga igitekerezo