{Indirimbo zose za Ama-G The Black ntizakomeje kuvugwaho rumwe n’abantu kubera amagambo aba azigize, ariko inshyashya aherutse gusohora yise “Umusaza” yo irushaho kuvugwaho cyane kuko bivugwa ko yayihimbye ashaka gusubiza Jay Polly byakunze gutangazwa ko yamwise ”Uruhinja”.}
Muri iyi ndirimbo Ama-G uba wiyise “Wa Mwana” aririmba agira ati “Yaje kubimenya ko abamwita umushenzi ari abo bahuje injyana”. Yongeraho ati “Bamwise uruhinja mu kanya nk’ako guhumbya asaza mbere yabo, […] yaje kuba umutobe abandi baba ibikatsi”.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri 2013, Ama-G The Black yavuganye na Jay Polly wahamagawe ku murongo wa telefone bose bavuga ko nta kibazo bafitanye.
Gusa Jay Polly yagagaje impungenge abaza Ama-G niba koko mu ndirimbo “Umusaza” ari we yavugagaho, nuko Ama-G amusubiza ko atari we ati “amazina yawe yose ndayazi, nshaka kukuririmba nayavuga”.
Jay Polly nawe amusubiza avuga ko ibiri kuvugwa byatumye indirimbo “Umusaza” imenyekana, avuga ariko ko atari ayizi ariko byatumye agira amatsiko yo kujya kuyishaka akazayumva.
Gusa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Amag-G The Black yahishuye ko abaraperi nyarwanda basanzwe babwirana (bagasubizanya) babinyujije mu ndirimbo ariko batiriwe bahishura amazina y’uwo babwira.
Yagize ati “Iyo turirimba uwo ubwira ubutumwa ahita yiyumva” yongeraho ati “Nkanjye iyo umuntu aririmbye ‘uruhinja’ ninjye aba avuze mpita mbimenya”.

Ama-G yatanze urugero agira ati “Niba umukinnyi wa Rayon Sport avuze ngo ntabwo muturusha gukina iyo kipe abwiye uhita uyumva ko ari APR”.
Yongeraho ati “Mu minsi ishize abantu bamwe bagiye no kumaradiyo banyita uruhinja”.
Aganira na IGIHE, Jay Polly yahakanye ko atigeze na rimwe yita Ama-G uruhija, agira ati “Ayo magambo ntayo navuze aracyari umwana ariko si uruhinja”.
Tumubajije icyo ‘aracyari umwana’ bivuze, Jay Polly, ukunda kuvuga yisekera, yagize ati “Turacyari batoya, twese turi batoya twese turimo turashaka ubuzima”.
Twabajije Ama-G niba nta bindi bibazo yaba yari asanzwe afitanye na Jay Polly, nuko avuga yitanguranywa agira ati “Ntabyo ntabyo ntabyo”.
Kuririmba abahanzi basubizanya binyuze mu ndirimbo mu Rwanda ntibyari biherutse, uretse ko ibi byo bitaneruye nk’uko ku bwa Riderman na B-Gun byari bimeze.
Umva Indirimbo Ikosora, Jay Polly avugamo ko abaraperi bamwe ari imicuko:
Umva indirimbo Umusaza ya Ama-G:




Loading comments...
Tanga igitekerezo