Abinyujije ku rukutarwe rwa facebook, The Ben yishimiye igikombe yaraye yegukanye muri Salax Awards ndetse anashimira buri umwe wese ukomeje kumuba inyuma by’umwihariko abafana be b’inkoramutima.

Mu magambo ye Mugisha Benjamin bakunze kwita The Ben yanditse agira ati “Ndashaka kwatura n’ijwi rirenga nkashimira. Buri umwe wese agomba kumenya ukuntu ubufasha bw’ikipe ya The Ben, ikipe ya Press One, Diaspora, Abakunzi b’umuziki nyarwanda buvuze byinshi kuri twebwe. Kandi ntituzigera tubatenguha. Murakoze kubw’igihembo Imana ibahe umugisha mwese#Press One!”

Iki gihembo yaraye yegukanye mu muhango wo gushimira abahanzi ba muzika bitwaye neza mu mwaka wa 2012 mu cyiciro cya Diaspora, gusa ntiyabashije kuza gufata iki gihembo cye kuko ubu asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko igihembo cye cyakiriwe n’umuhanzi Uncle Austin ndetse anavuga ko yabitumwe na Press One (Inzu itunganya muzika The Ben akoreramo) ndetse na The Ben ubwe ku giti cye.

Uncle Austin wari uh­agarariye The Ben as­oma ubutumwa ngo yar­i yohererejwe na The­ Ben