Inama nk’iyi iba igamije kwisuzuma no kwigenzura ko babashije kwesa umuhigo w’ibikorwa bari barahize umwaka ushize no kurebera hamwe aho umwuga wabo werekeza n’ingamba zafatwa mu kuwunoza.

Ni umwanya wo kwigenzura no kunoza neza umwuga wabo dore ko iyo udakozwe neza ugira ingaruka ku baturage by’umwihariko no ku gihugu muri rusange.

Intego y’uyu mwaka igira iti “Ubunyamwuga mu Isi y’ikoranabuhanga, kwiminjiamo agafu dufata neza abarwayi batugana”.

Mu batanze ibiganiro harimo Prof. Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), ari na we wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Yahaye impanuro abahanga mu by’imiti ko badakwiye kwitwaza ibura ryabo cyangwa kuba badahagije ngo babone icyuho cyo gutanga serivisi mbi, ari na yo ntandaro yo kugira abafatirwa ibihano bitandukanye.

Yibukije abahanga mu by’imiti ko bitewe n’icyerekezo igihugu cyihaye mu gutanga serivisi nziza, Guverinoma y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese wahirahira ateshuka kuri icyo cyerekezo.

Kalinamaryo Théogene, Inararibonye mu masomo yo gukunda igihugu akaba n’Umutoza w’Intore mu Itorero ry’u Rwanda, na we yunzemo aho yateruye inyigisho zitoza Abahanga mu by’imiti gukunda igihugu, kuko ari rwo rufatiro rwo guhamya umwuga wabo mu gihugu.

Yagize ati “Abahanga mu by’imiti kimwe n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima, ni mwe mufite inshingano zo gukerereza urupfu ngo rutadutwara hakiri kare. Ni yo mpamvu bibasaba umutima wo gukunda igihugu n’abagituye, mukabitaho mugabanya umwanya bamara baje kubashaka, mukita ku kubaha serivisi nziza, aho kurunda intebe zo kubicazaho no kugura za Televiziyo zibarangaza iyo mwabakerereje.”

Mu bandi batanze ibiganiro harimo Dr Nyiligira John, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti. Yakomeje yibutsa abanyamuryango amahame agenga umwuga wabo kandi ko bagomba gukomeza gukaza ikinyabupfura n’indangagaciro z’umwuga kugira ngo u Rwanda ruzagere ku cyerekezo rwihaye cya 2050.

Yibukije abahanga mu by’imiti ko bafite inshingano zo kuwunoza neza, agaragaza amahame agenga umwuga n’ibihano biteganyirijwe abatazayubahiriza.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti, DCG (Rtd) Stanley Nsabimana, yanyuzwe n’intambwe yatewe mu kugenzura umwuga no kurengera ubuzima rusange bw’abaturage uhereye mu 2013 ariko agaragaza ko hakiri urugendo rutari ruto rwo kugendera ku ndangagaciro z’umwuga kugira ngo hagerwe ku ntego yisumbuyeho.

Mu mu bitekerezo byatanzwe ku biganiro byose, abanyamuryango bishimiye ibyagezweho ndetse n’aho umwuga urimo kugana, ariko bahuriza ku kuba warinjiriwe na ba ‘rumashana’, babatukisha babitirira gutanga serivisi mbi, bityo bakaba bakwiye guhaguruka n’imizi n’imiganda bakabahashya bivuye inyuma.

Mu mwaka mushya wa 2023/2024, biyemeje gukorana umurava batanga serivisi nziza zidakerereza abagenzi, gukunda igihugu no kugitegurira ahazaza heza no kudasigara inyuma mu ikoranabuhanga kuko ari rwo rufatiro nyakuri rwo gutanga serivisi zihuse.

Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti rugizwe n’abanyamuryago bagera ku 1231 bose bafite nibura icyiciro cya kabiri cya Kaminuza na 12 bafite icyiciro cya mbere.

Ni rwo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’Abahanga mu by’imiti, rukanarengera ubuzima rusange bw’abaturage. Rubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo kimwe n’amategeko n’amabwiriza abagenga.

Mu Rugaga rw'Abahanga mu by'Imiti harimo abantu b'ingeri zose barimo abakuru n'urubyiruko
Umuhanga mu by'Imiti ukora mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize, yagaragarije bagenzi be akamaro k'ubwishingizi mu guteza imbere ubuzima bwiza
Kagabo Jean Pierre, Umunyamakuru wa RBA yafashije abanyamuryango gusasa inzobe baganira ku bibazo bahura na byo mu buryo bwa kinyamwuga
Abanyamuryango b'Urugaga rw'Abahanga mu by'Imiti basaga 700 bitabiriye iyi nama
Abanyamuryango bishimiye ibyagezweho batanga ibitekerezo binoza umwuga
DCG ( Rtd) Stanley Nsabimana, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Urugaga rw'Abahanga mu by'Imiti, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama
Kalinamaryo Théogène, Inararibonye mu ntekerezo zo gukunda igihugu, ubwo yahanuraga abanyamuryango uburyo bukwiye bwo gukunda igihugu
Nsengeyukuri Jean Damascène, Umunyamabanga uhoraho n'umwanditsi mukuru w'urugaga, ubwo yagaragarizaga abitabiriye inama n'umushyitsi mukuru ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2022-2023
Mutembe Danny uhagarariye Ishyirahamwe ry'Abanyamafarumasi mu Rwanda, yateye ingabo mu bitugu bagenzi be ku gukomera ku mwuga wabo kuko ari mwiza
Prof. Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, wari umushyitsi mukuru muri iyo nama ahagarariye Minisitiri w'Ubuzima
Umuyobozi wungirije w'Urugaga rw'Abahanga mu by'Imiti akaba ashinzwe n'Imyitwarire, Dr Nyiligira John, yibukije abanyamuryango amahame y'umwuga n'ibihano biteganyirijwe abayatatira
Uzabakiriho Darius, Umubitsi w'Urugaga, ubwo yagaragazaga  icyegeranyo cy'ubugenzuzi bw'imikoreshereze y'umutungo ku banyamuryango
Mu gusoza inama hanatanzwe ibihembo ku baterankunga b'Imena b'urugaga, ku ikubitiro hahembwa I&M BANK
Abaterankunga bahawe ishimwe bose bishimira ko abahanga mu by'imiti barinda ubuzima bw'abaturage