Hashize imyaka ibiri impande zombi zikora ubushakashatsi ku mbuto ebyiri z’ibirayi za Victoria na Ndamira zisanzwe zihingwa mu butaka bw’u Rwanda ariko umusaruro ukaba muke kubera indwara yiswe Imvura.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mashami ya RAB ari Musanze, Rwerere na Nyamagabe.

Mu busanzwe Imvura ni indwara y’ibirayi ihangayikisha abahinzi kuva mu 1840, kuko iyo batagenzuye neza ngo batere umuti Imvura yaguye ari nyinshi, ntacyo baramura.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi ku mbuto y’ibirayi no kugeza imbuto ku bahinzi muri RAB, Dr. Nduwayezu Anastase, yabwiye IGIHE ko imbuto y’ibirayi ya Victoria yongerewe ubudahangarwa bwa Vict.185 bwo kwihanganira indwara y’Imvura, umusaruro wayo wikuba inshuro hafi 10.

Ni mu gihe ku mbuto ya Ndamira, iyo yongerewe ubushobozi Sha.105 umusaruro wayo wikuba inshuro eshatu.

Ati “Ubushashakashatsi kuri izi mbuto uko ari ebyiri bwararangiye, igisigaye turimo gutegura uko twazigeza ku bahinzi. Umuhinzi wahinze imbuto ya Victoria itongerewe ubudahangarwa imvura ikagwa ntatere imiti, ashobora gusarura toni 2,75 kuri hegitari, ni mu gihe uwahinze iyongerewe ubudahangarwa bwa Vict.185, ashobora gusarura toni 33,93 kuri hegitari.”

“Ku muhinzi wahinze imbuto ya Ndamira izwi nka Shangi itongerewe ubushobozi, iyo imvura iguye ntatere imiti ashobora gusarura toni 9,15 kuri hegitari, naho uwahinze iyongerewe ubudahangarwa idakenera guterwa imiti Sha.105, agasarura toni 30.81.”

Dr. Nduwayezu akomeza avuga ko mu gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye ko mu 2029 umusaruro w’ibirayi uzaba wariyongereyeho 48%, bagiye gutangira ubushakashatsi busa nk’ubwo basoje ku bundi bwoko bw’ibirayi bukunzwe n’abahinzi nka Cyerecyezo na Kinigi.

Umuyobozi mukuru wa CIP mu Rwanda, Dr. Bester Mudereri, yatangarije IGIHE ko imbaraga bashyize mu bushakashatsi zitapfuye ubusa.

Ati “Uyu munsi turishimira ko imbaraga twashyize muri ubu bushakashatsi zitapfuye ubusa. Turi gukora ngo imbuto igere ku muhinzi kandi ziri kuboneka ku bwinshi. Izi mbuto zihingwa nk’izindi zisanzwe, zigashyirwaho ifumbire nk’uko n’ibindi birayi bihingwa.”

Umwanditsi w’amoko y’ibihingwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ihiganwa n’Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge mu Rwanda (RICA), Mutoni Teddy, yavuze ko bagiye kwihutisha kuzishyira ku rutonde, kugira ngo igihembwe gitaha cy’ihinga kizasange zaragezeho, bityo zemererwe guhingwa zinahabwa abatubuzi bazigeza ku bahinzi.

Abahinzi n’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi banyotewe no kugezwaho iyi mbuto y’ibirayi

Semarembo Félicien w’imyaka 75, avuga ko amaze imyaka 40 ari umuhinzi w’ibirayi, avuga ko bishimiye izi mbuto kuko izo basanganywe zatumaga badasinzira bashaka uko bajya gutera imiti.

Akomeza avuga ko nk’abahinzi b’ibirayi bagiye kuva mu gihombo cy’amafaranga yagenderaga ku miti, dore ko yanahenze kuko kuri hegitari bateraga imiti n’abayitera bigafata mu bihumbi 400 Frw.

Nzabarinda Isaac yavuze ko umuhinzi w’ibirayi yashoraga miliyoni 8 Frw kuri hegitari harimo imiti irwanya Imvura yatangagwaho hagati y’ibihumbi 500 Frw na n’ibihumbi 700 Frw, gusa bivuze ko “aya yose nta muhinzi uzongera kuyatanga”.

Ibirayi n’igihingwa kitamaze imyaka myinshi mu Rwanda kuko cyazanywe n’abasirikare b’Abadage mu kinyejana cya 20.

Imibare ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda igaragaza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye uva kuri toni 2.240.000 mu 2013, ugera kuri toni miliyoni 6 mu 2019.

Ni mu gihe ubuso buhingwaho ibirayi bwavuye kuri hegitari ibihumbi 130 mu 2010, bugera kuri hegitari ibihumbi 200.

Ibirayi ni cyo gihingwa cya kabiri mu bitera imbaraga Abanyarwanda barya ku bwinshi, inyuma y’imyumbati. Aho ku mwaka Umunyarwanda arya ibilo 125 by’ibirayi.

Nzabarinda Isaac avuga ko imbuto yongerewe ubudahangarwa igiye kubafasha kuzamura umusaruro w'ibirayi
Umuyobozi wa Porogaramu ry’Ibinyabijumba muri RAB, Dr. Nduwayezu Anastase, avuga ko imbuto y’ibirayi yongerewe ubudahangarwa bwo kwihanganira indwara y’Imvura
Nyuma yo kumurikirwa ibyavuye mu bushakashatsi, abahinzi bagize icyizere cyo kwiyongera k'umusaruro
Iyo imbuto ivanwe muri laboratwari ijyanwa mu mirima ituburirwamo
Imirima yakorewemo ubushakashatsi ku mbuto y'ibirayi yashyizwemo ibyapa
Imbuto yongerewe ubudahangarwa idaterwa umuti no mu murima iba isa neza kurusha izatewe umuti
Abakozi bo mu bigo bitandukanye beretswe ibyavuye mu bushakashatsi