Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi rya National Police College Musanze, CP Christophe Bizimungu, yagaragaje ko ari amasomo yamaze umwaka umwe, yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda na African Leadership University, ALU.

Mu masomo bahawe harimo ajyanye n’imiyoborere ya Polisi, amasomo ajyanye n’imiyoborere atangwa na ALU n’amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’umutekano.

CP Bizimungu yasabye abarangije amasomo kuzarangwa n’ubunyamwuga no gutera imbere mu nshingano zabo bakoresheje ubumenyi bahawe.

Ati “Musubiye mu nshingano zanyu, ni ingenzi kuzirikana ko mugomba gukora ibintu mu nzira nziza kandi kinyamwuga. Mwahawe ubumenyi kandi ibyo bigomba gushyirwa mu ngiro mu bikorwa byanyu n’imigirire yanyu.”

Yakomeje ati “Mufite kandi inshingano zo gukora impinduka mu kazi kanyu ka buri munsi. Ntabwo impinduka isaba kuba ari nini gusa, ahubwo n’impinduka nto nayo ni ingenzi.”

Abo bapolisi baturutse mu bihugu 10 n’u Rwanda rurimo, barimo babiri bo muri Centrafrique, umwe wo muri Eswatini, bibiri bo muri Kenya, babiri bo muri Malawi, babiri bo muri Namibia, umwe wo muri Sudani y’Epfo, umwe wo muri Somalia, babiri bo muri Gambia na babiri bo muri Uganda.

Muri ibi birori hanahembwe abanyeshuri bane bahize abandi barimo SSP Rashida Mugawe wo muri Uganda wanditse igitabo cyahize ibindi, SP Chisomo Lucius Ziwawo wo muri Malawi yabaye uwa Gatatu, uwa Kabiri ni SSP Florent Niyongira naho uwa mbere yabaye SP Fraterne Muhawenimana bo muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa African Leadership University, Sidee Dlamini, yagaragaje ko gukorana na Polisi y’u Rwanda mu gutanga ubumenyi ku bapolisi biri gutanga umusaruro mu myaka itanu ishize kandi bifuza gukomeza gukorana n’u Rwanda.

Yashimangiye ko imiyobore myiza, ifite icyerekezo kandi ijyanishijwe no kugira ikinyabupfura mu gushyira mu bikorwa imirimo itandukanye bizafasha ibihugu bya Afurika kugera aho byifuza.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof Kayihura Didas Muganga, yagaragaje ko abo bapolisi bubakiwe ubushobozi kandi abaturage babitezeho ubujyanama muri ibi bihe bigoye, abasaba gukomeza kugira uruhare mu gufata ibyemezo biri mu nyungu z’abaturage no gusigasira umutekano nk’inshingano z’ibanze z’abapolisi.

Ati “Ibi bihe, bibasaba kugira ubumenyi, kwihangana n’ubushake bwo gufata inshingano ku byemezo mufata. Turi mu Isi aho byoroshye kwitana ba mwana, ndabashishikariza kubirwanya. Ubumenyi mwahawe bubashyira ku isonga ku bintu bitandukanye byibasira sosiyete yacu kandi ibihugu bizabishingikirizaho mu nzego zose.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kurangiza amasomo ari intambwe nziza ariko atari iherezo ryo kwiga ahubwo ari intambwe nshya umuntu aba atangiye.

Yavuze ko mu gihe ibibazo bijyanye n’umutekano bikomeje guhinduka umunsi ku wundi, abayobozi mu nzego z’umutekano na bo bagomba kujyana n’igihe.

Ati “Urwego rw’umutekano ruri guhinduka ku muvuduko wihuse. Ibibazo bishya byigaragaza buri munsi. Ikoranabuhanga riragenda ritera imbere, abanyabyaha na bo bakajyana na byo, sosiyete ziri guhinduka. Nk’abayobozi, mugomba gukomeza kwiga, gutera imbere no kujyana n’igihe.”

Yakomeje ati “Mu mutekano, intsinzi yubakwa n’ibintu bitatu ari byo imyitwarire, ubuhanga n’ubumenyi. Ubumenyi budufasha gusobanukirwa imbogamizi duhura nazo. Ubuhanga budushoboza kubikoraho neza. Ariko imyitwarire myiza ni yo igena uko tuyobora, dukora n’uburyo twabera urugero abandi.”

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko muri iki gihe, mu guhangana n’ibibazo n’imbogamizi ku mutekano bisaba ubufatanye n’ibindi bihugu, gukorera hamwe n’imiyoborere myiza.

Abarangije amasomo barimo Abanyarwanda 17 bo muri Polisi y’u Rwanda, babiri b'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, babiri b'Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, na babiri b'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS.

Abapolisi barangije amasomo ni abo mu bihugu 10
Abarangije amasomo basabwe gukora ibikorwa bizana impinduka mu kazi kabo
Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda ryigisha abapolisi bakuru muri Polisi z'ibihugu
Itsinda ry'abapolisi ryakiraga abinjira mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, agera muri NPC i Musanze
Abapolisi basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano
Ibihugu bitandukanye byari byohereje ababihagararira mu gikorwa cyo gusoza amasomo ku mugaragaro
Ibihugu 10 byari bihagarariwe mu masomo amaze umwaka atangirwa muri NPC Musanze
Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda ryashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi mu gucunga umutekano
Band y'umuziki ya Polisi nayo yasusurukije abantu bitabiriye ibirori byo gusoza icyiciro cya 14 cy'amasomo ya NPC
Bishimiye kurangiza amasomo yabo bari bamazemo umwaka
Hagaragajwe ko mu gihe Isi igenda itera imbere, inzego z'umutekano na zo zigomba kujyana n'igihe
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye ibirori byo gusoza icyiciro cya 14 cy'amasomo atangirwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije, DCG Chantal Ujeneza, yitabiriye igikorwa cyo gusoza amasomo ku bapolisi bakuru 38
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi rya National Police College Musanze, CP Christophe Bizimungu, yerekanye ko abarangije amasomo yabo bari bamaze umwaka bigishwa
Buri munyeshuri yahabwaga impamyabumenyi ye
Uretse abo muri RNP, harimo n'abakozi ba RCS, RIB na NISS
Mu bapolisi bakuru barangije amasomo yabo muri NPC i Musanze harimo abanyamahanga 15
Abarangije amasomo batahanye impamyabumenyi ebyiri; imwe ya Advanced Diploma mu miyoborere itangwa na ALU na Masters mu bijyanye n'umutekano ya Kaminuza y'u Rwanda
Abanyeshuri bane bahize abandi bahawe ibihembo mu rwego rwo kubashimira umuhate bagaragaje mu kazi kabo
SSP Rashida Mugawe wo muri Uganda wanditse igitabo cyahize ibindi yashimiwe na Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph
Minisitiri w'Uburezi, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu gihe cy'amasomo yabo
SSP Florent Niyongira wabaye uwa kabiri ashimirwa ku bwitange yagize
SP Fraterne Muhawenimana wo muri Polisi y’u Rwanda ni we wahize abandi
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof Muganga Didas, watanze impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku bapolisi 36
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique, yitabiriye ibirori anashyigikira abakozi babiri b'urwo rwego basoje amasomo
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, akurikiye imbwirwaruhame zatanzwe mu birori byo gusoza amasomo byabereye mu Karere ka Musanze aho NPC iherereye
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste, yitabiriye ibirori cyane ko harimo abakozi babiri bo muri urwo rwego barangije amasomo
Abapolisi bahawe n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu masomo ajyanye n'umutekano itangwa na Kaminuza y'u Rwanda
Umuyobozi wa Kaminuza ya ALU, Sidee Dlamini, yagaragaje ko gukorana na Polisi y’u Rwanda mu gutanga ubumenyi ku bapolisi biri gutanga umusaruro
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye abarangije amasomo yabo gukomeza kwiyungura ubumenyi
DCG Ujeneza Chantal aganiriza abo mu miryango y'abanyeshuri barangije amasomo yabo
Abapolisi bakuru 38 bo mu bihugu 10 byo muri Afurika barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda

Amafoto: Kasiro Claude