Inkuru ya Artemis Minisitiri Nduhungirehe yayigarutseho ku wa 4 Kamena 2026 ubwo yari yifatanyije na Ambabasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu birori byo kwizihiza imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge.
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Amerika, agaragaza ko u Rwanda rwishimira ubufatanye buri hagati y'impande zombi.
Yavuze ko isabukuru y'imyaka 250 Amerika imaze igaragaza urugendo rw’iterambere rwayo n’uruhare yagize mu guteza imbere Isi mu nzego zitandukanye nko guhanga ibishya, ubufatanye mpuzamahanga, iterambere mu bya siyansi, siporo, ubushabitsi, umuco, isanzure n’ibindi.
Ni urugendo u Rwanda rwungukiyemo binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi by’umwihariho imyaka 10 ishize yo iba agahebuzo mu iterambere ry’ubufatanye bushingiye ku nyungu ibihugu byombi bihuriyeho mu nzego zitandukanye zirimo n’ubumenyi bw’ikirere, akomoza kuri ‘Artemis Accords’.
‘Artemis Accords’ ni amasezerano y’imikoranire mu kubyaza umusaruro isanzure yashyizweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020 ku bufatanye na NASA.
U Rwanda rwashyize umukono kuri aya masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku kwezi, kubungabunga no kubyaza umusaruro isanzure.
Byabereye i Washington ku wa 13 Ukuboza 2020 mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame. Kugeza ubu, ibihugu 67 byasinye aya masezerano.
Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano byemeranyije ubufatanye mu bushakashatsi bikora mu bijyanye n’isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi yiswe ‘Artemis’.
Muri Mata 2026 ni bwo abahanga bane mu by’isanzure baherutse kuva mu butumwa bwa Artemis II bwamaze iminsi 10, aho bazengurutse Isi bakanyura ku gice cyo hafi y’Ukwezi.
Iri tsinda ryari ririmo abantu baciye uduhigo, aho Victor Glover yabaye umwirabura wa mbere ugiye mu isanzure rya kure cyane, Christina Koch aba umugore wa mbere na Jeremy Hansen aba Umunya-Canada wa mbere.
Ni ubutumwa bwari bugamije kureba ku buryo bwose bushoboka uko imibereho, itumanaho n’ibindi by’ingenzi byafasha abahanga mu by’isanzure mu rugendo rurerure mu isanzure bakoze. Bagiye ibilometero 1.118.600.
Artemis II yari inagamije gutegura ubutumwa bwa Artemis III buzafasha abahanga mu by’isanzure kugera ku kwezi. Byose biri muri gahunda y’ingenzi yo gusubiza umuntu ku Kwezi no kuhashyira ibikorwa bya muntu mu buryo burambye.
Ubufatanye bw’u Rwanda na NASA
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye, ari na yo mpamvu rukomeje ibiganiro na Amerika n’ibindi bihugu byemeje amasezerano ya ‘Artemiss Accords’ hagamije guteza imbere ihangwa ry’ibishya no gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’isanzure.
Ati "Nk’umuryamuryango w’abasinye amasezerano ya Artemis Accords, u Rwanda rushishikariye gushaka inzira zifatika zo gukorana na NASA ndetse rwizeye kugaragaza imishinga ihuriweho yungura impande zombi yagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi, kubaka ubushobozi n’iterambere ry’ubukungu."
Amasezerano ya Artemis Accords arimo amahame ibihugu bihuriyeho kugira ngo bikore ubuvumbuzi mu isanzure. U Rwanda rwayashyizeho umukono kugira ngo igihe ruzabonera ubushobozi bwo kujya mu isanzure rutazasanga hari ibyangijwe n’ibihugu byagiyeyo mbere.
Ahuza abantu bose bumva ko isanzure rigomba gukoreshwa mu buryo butangiza, ubundi bagashyira umukono kuri ayo mategeko.
U Rwanda rwemera ko rugomba gufatanya n’abandi kugira ngo iryo sanzure, Ukwezi n’ahandi hantu habungabungwe kandi rubigizemo uruhare
Kuba u Rwanda rwarashyize umukono kuri aya masezerano biruhesha ubushobozi bwo kwitabira inama zose zizajya zivuga ku isanzure, mu gihe rwabona ubushobozi bwo kujyayo na rwo rukazasanga hameze neza.
Uretse umushinga wa Artemis, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Amerika wateye imbere no mu zindi nzego z’ubufatanye.
Yatanze urugero rw’amasezerabo y’ubufatanye bw’ibihugu byombi yasinywe muri gahunda yiswe ‘Strategic Bilateral Dialogue’ igamije guteza imbere ubuzima, ubucuruzi, uburezi, ikoranabuhanga n’ishoramari.
Nduhungirehe ati "Dukomeje kwagura ubufatanye mu nzego zizagena ahazaza by’umwihariko mu mabuye y’agaciro y’ingenzi, ikoranabuhanga rigezweho, ingufu za nucléaire mu buryo bugamije amahoro n’iterambere ry’abaturage.”
Yagaragaje uburyo u Rwanda rwakiriye neza amasezerano y’ubufatanye rwagiranye na Amerika y’ibijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.
Yasinyiwe mu Rwanda mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) yamaze iminsi itatu ibera mu Rwanda kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026.
Aya masezerano arimo ingingo zishingiye ku guha ubumenyi abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, gutera inkunga ibikorwa bijyanye n’imishinga ya nucléaire n’izindi ngingo.
Nduhungirehe ati "Iyi ntambwe y’ingenzi ifungura ubundi buryo bw’imikoranire mu bijyanye n’ingufu, umutekano, guhererekanya ubumenyi mu ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi mu by’ubumenyi no guhanga ibishya.”
U Rwanda kandi rwishimira kuba ishoramari ry’Abanyamerika rikomeje kwagurwa mu Rwanda, atanga urugero ku bufatanye bw’Ikigo cya Trinity Metals n’ibigo byo muri Amerika bituma hoherezwa amabuye y’agaciro y’u Rwanda ya Wolfram muri iki gihugu.
Amerika yashimiwe kandi gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima no kwirinda ibyorezo no kwitegura uburyo rwahangana na byo mu gihe byaba byageze mu Rwanda.
Ikoranabuhanga na ryo ntiryasigaye kuko u Rwanda rwungukiye ku bishya byahanzwe na Amerika muri uru rwego, urugero rukaba Zipline ikoresha drones mu bikorwa bya gisivile byo kwita ku buvuzi n’ibindi.
Mu minsi ishize, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyashyize umukono ku masezerano yo kwagura ibikorwa bya Zipline, bijyanye n’umurongo w’ishoramari rya miliyoni 150$ Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse guha iki kigo gitanga serivisi zo gutwara ibintu hifashishijwe drones.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko uyu mwaka wabaye mwiza cyane mu bufatanye bw’ibihugu byombi. Impamvu ni uko muri Mata 2026 ku nshuro ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku izima zigakoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarinangiye.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga icyo gihe, bwagiraga buti “Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”
Mu nyandiko nyinshi za Amerika n’abayobozi bayo, ku bijyanye no kwibuka, bavugaga ko “bibuka Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi” bishwe.
Ibi ubwabyo bihabanye n’ukuri, kuko mu 1994, abahigwaga bari Abatutsi, kandi 93,7% ni bo bishwe mu gihe cy’iminsi 100. Ijanisha risigaye, ni abandi batahigwaga [batari Abatutsi] bishwe bazizwa ibitekerezo byabo nk’uko byagaragaye mu Ibarura rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2004 ari na ryo ryaje kwemeza umubare nyakuri w’abishwe muri Jenoside, ko ari 1.074.071.
Minisitiri Nduhungirehe ati "Uku gukoresha imvugo ya nyayo ni ukubaha ukuri kw’amateka, kubaha abishwe n’abarokotse ndetse bikagira uruhare mu kurwanya Jenoside mu Isi, kuyihakana no kuyipfobya.”
Nduhungirehe kandi yashimiye Amerika ikomeje gufasha mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere, by’umwihariko yerekana ko u Rwanda rwishimira uruhare rwayo mu buhuza mu guhoshya intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati "Twizeye ko izi mbaraga zashyizwe mu guharanira amahoro zitabogamye, zireba ku mpamvu muzi z’intambara ndetse ko vuba zizera imbuto, bikazanira amahoro u Rwanda no ku mipaka yarwo ndetse n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari no kwagura amahirwe y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.”
Amerika iri kwizihiza imyaka 250 yigobotoye ingoyi y’Abongereza. Iki gihugu kimaze kuyoborwa n’abaperezida 45 kuva kuri George Washington wakiyoboye mu 1789–1797 kugeza kuri Donald Trump wongeye gutorerwa manda ya kabiri.
Iki gihugu cyateye imbere kuko umusaruro mbumbe wavuye kuri miliyoni 200$ kugeza kuri miliyari ibihumbi 30$, ibituma kiba icya mbere gikize ku Isi.










Loading comments...
Tanga igitekerezo