Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2024, ni bwo abanyamuryango bibumbiye mu ngaga zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima ari zo; Urugaga rw’abahanga mu by’imiti, Urugaga rw’Abaganga n’Abaganga b’Amenyo, Inama y’igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza, Urugaga rw’abakora imyuga ishamikiye ku buvuzi, bose bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Nyiribakwe wari uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Igihugu, yashimye abanyamuryango bibumbiye mu ngaga zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima, uburyo bateguye neza iyi gahunda, abasobanurira uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa n’uburyo yakoranywe ubugome ndengakamere cyane cyane mu Karere ka Kicukiro ahahoze hari ishuri ryisumbuye rya ETO Kicukiro.
Yavuze ko Abatutsi basaga 3000 bakuwe muri iri shuri bakajya kwicirwa ku Musozi wa Nyanza mu Karere ka Kicukiro. Yagaye yihanukiriye abaganga 59 n’abaforomo 74 bijanditse mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi aribo bari bakwiye kubungabunga ubuzima bwabo.
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka ashaririye yaranze u Rwanda, hakuriyeho kunamira izo nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruhukiye muri uru Rwibutso no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo.
Mu biganiro byatanzwe byose, abafashe ijambo bose ndetse n’ubuhamya bwatanzwe, bagarutse ku butwari ntagereranywa kandi budasanzwe bw’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bazivuga ibigwi bagaruka ku buryo zitanze zitizigamye ngo zicungure Abatutsi bicwaga n’Interahamwe, bashimangira ko “Inkotanyi ari ubuzima”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga n’Abaganga b’amenyo, Col. Dr Afrika Gasana Guido, yibukije abakozi bo mu nzego z’ubuzima ko bafite inshingano zo kwamagana abagoreka ayo mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo basigasira ubumwe bw’Abanyarwanda kandi yizeza ko bazakomeza kugendana n’abarokotse mu rugendo rwo gukira ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aho yateruye agira ati “Ni yo mpamvu dufite inshingano zo kwamagana imyumvire ya bamwe igoreka amateka, kwirinda kwirengagiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda gutesha agaciro ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugira uruhare mu kunyomoza abatangaza amakuru y’ibinyoma no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ikigaragara hose.”
Yakomeje agira ati “Kwibuka bitubera umuyoboro wo gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa no kwiyubaka tumaze kugeraho nk’imbuto y’imibanire myiza yimakajwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ari nawo wafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.”
Mu ijambo rye, intumwa ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, akaba n’umushyitsi mukuru, yagaragaje ubukana Jenoside yakoranywe kandi ikagirwamo uruhare n’abo mu nzego z’ubuzima kandi ari bo bashinzwe kurinda ubuzima bw’abaturage.
Ati “Nagira ngo muri uyu mwanya mbabwire ko bibabaje kubona mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abaganga ndetse n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bakoze Jenoside kandi ari bo bari bashinzwe kurinda ubuzima, nk’uko abaganga babirahirira mbere yo gutangira umwuga w’ubuvuzi."
Yongeyeho ko "Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yakoranywe ubugome ndengakamere bituma n’abayirokotse basigarana ibikomere byinshi haba ku mubiri ndetse no mu mitima. Ni yo mpamvu mu gihe nk’iki cyo kwibuka twongera kuvuga ijambo ry’ihumure ryo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukababwira tuti mukomere Jenoside yakorewe Abatutsi ntizongera kubaho ukundi”.
Mu buhamya bwe, Karasira warokokeye i Nyanza ya Kicukiro aho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatse, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire kandi gusohoza umugambi wayo byakoranywe ubugome ndengakamere aho abicanyi batagiriraga impuhwe ababyeyi n’ibitambambuga.
Inzira y’umusaraba banyuzemo ku wa 11 Mata 1994, bava Sonatube bashorewe, bakajya kwicirwa i Nyanza, yamubitsemo amateka atazibagirwa we n’abandi 100 baharokokeye. Nubwo yaharokokeye, ariko yahasize ukuboko kw’iburyo kuko baragutemye. Barokowe n’Inkotanyi mu gitondo cyo ku wa 12 Mata 1994.
Mu bundi butumwa bwatangiwe aho, Munyanshoza Dieudonné, umuhanzi mu kuririmba indirimbo zo kwibuka, yakanguriye abari aho guhora bibuka. Ubwo butumwa yabutanze mu ndirimbo ebyiri igira ziti “Ntibizongere kubaho” n’indi igira iti “Iwacu heza ntihazazime”.
Nyuma y’ibyo biboneye mu Rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, na nyuma y’impanuro bahawe n’abayobozi batandukanye, abanyamuryango bibumbiye mu ngaga zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima biyemeje kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside, no guhagurukira abayipfobya n’abayiha ishingiro.
Biyemeje kwimakaza ubumwe n’urukundo by’Abanyarwanda nk’isoko imwe rukumbi ivomwaho ubumuntu Abanyarwanda bavukijwe ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyamuryango bibumbiye mu ngaga zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima banateye inkunga Umuryango w’Abarotse Jenoside (IBUKA), ingana na miliyoni 4 Frw, aho azifashishwa ku kurihira ubwisungane mu kwivuza abagera ku 1,333 mu gihugu hose.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza rwashyizweho na Guverinoma y’Ubumwe nyuma yo kubona Abatutsi benshi biciwe kuri uwo musozi, bituma ihemeza nk’Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Ni urwibutso rushyinguwemo abasaga 105,600 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ingaga zishamikiye kuri Ministeri y’Ubuzima ni zo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga wabo, zikanarengera ubuzima rusange bw’abaturage. Zibungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubwangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu mirimo yabo, zinareba ko abazigize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga, kimwe n’amategeko n’amabwiriza abagenga.



























Loading comments...
Tanga igitekerezo