Ni icyemezo gikubiye mu ibaruwa yo ku wa 17 Kamena 2026, yanditswe n’abo bagabo babiri, bandikiye bagenzi babo bayoboranaga ari bo Dr. Emmanuel Kakizizimana, Ali AbdoulKarim na Dr. Etienne Mutabazi.

Ntwali Cédric na Ndayizeye Serge bamenyesheje abanyamuryango bose ba RNC n’inshuti zayo ko bitandukanyije n’ubuyobozi bwayo kubera impamvu zirimo kuba bwarananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke.

Mu mpamvu eshanu bagaragaje, berekanye ko ubwo buyobozi bukora ibihabanye n’amahameremezo n’indangagaciro bya RNC birebana n’amahame ya demokarasi, ubwubahane, ubwihanganirane ndetse n’ikinyabupfura.

Hari kandi kuba ubwo buyobozi bwarananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke, kuba bumaze igihe bufata ibyemezo bihubutse, bitumvikanyweho na bagenzi babo muri komite igizwe n’abantu batandatu gusa, guharabika no gukwirakwiza ibihuha bagamije gusebanya no gukorerwamo n’uwitwa Ignace Rusagara bashinja kubiba umwiryane mu banyamuryango.

Bakomeje bagaragaza ko imikorere y’ubwo buyobozi ihabanye cyane n’ibyo RNC ishyize imbere, berekana ko uwananiwe kuyobora abantu batandatu bahuriye muri komite nyobozi, atashobora kuyobora miliyoni 14 z’Abanyarwanda.

Bakomeje bagira bati “Imikorere yanyu iragaragara ko ihabanye kure n’imigambi n’imigabo ya RNC, tuzi kandi twemera. Kuba mwarananiwe guhuza abantu batandatu, biragaragara ko mudashobora guhuza miliyoni 14 z’Abanyarwanda.”

Bibukije bagenzi babo bifuza impinduka gukurikiranira hafi iyo mikorere hato batazisanga bari mu gitugu badashobora kwikuramo.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi muri RNC umwiryane ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, aho batumvikana ku buryo Ben Rutabana yaburiwe irengero n’uruhare rwa bamwe mu bagize uyu mutwe w’iterabwoba.

Uruhande rumwe rukomeje kuvuga ko Rutabana yaburiwe irengero bitewe n’ibibazo yari afitanye na Kayumba Nyamwasa, ariko ngo ababivuze bose bahise birukanwa barameneshwa. Ni mu gihe ku rundi, bivugwa ko Rutabana yari afite ibibazo bye bwite bidafite aho bihuriye na RNC.

Serge Ndayizeye ukorera umuyoboro wa YouTube wa RNC, aherutse kuvuga ko ibura rya Ben Rutabana rishingiye ku bibazo bye bwite nk’umuntu, ndetse ko bishoboka ko hari amahari yari afitanye n’abayobozi bamwe na bamwe muri uyu mutwe.

Serge Ndayizeye umaze iminsi atameranye neza na bagenzi be muri RCN yitandukanyije na bagenzi be
Visi Perezida wa Kabiri wa Rwanda National Congress, RNC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ntwali Cédric, yanenze imiyoborere yabo bafatanyije kuyobora