Byagarutsweho na Prudence Sebahizi wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, abagezaho Politiki y’Igihugu yo guteza imbere inganda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2024, ikazageza mu 2034.
Sebahizi yatangaje ko muri rusange inganda zo mu Rwanda zikora ku kigero cya 57% ariko hari gahunda yo gukora ibishoboka byose ngo zibashe gukora ku kigero cya 100%.
Uretse kubakira ubushobozi no korohereza inganda zikorera mu Rwanda zikabasha gukora 100% by’ikigero cy’ubushobozi bwazo, harimo no guhamagarira abashoramari bashya gushora imari bijyanye n’ibyo igihugu gikeneye.
Mu byo yagaragaje u Rwanda ruhanze amaso, harimo kubona inganda z’imodoka zikoresha amashanyarazi ziziteranyiriza i Kigali.
Ati “Turateganya gutangira gushishikariza abashoramari gutangira gushyiraho inganda ziteranya imodoka. Nk’uko mwabibonye turi kwinjira muri Politiki yo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi no gukora ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.”
Yakomeje ati “Ibyo rero kugira ngo tubigereho ni uko tugira abashoramari bashobora gutangira guteranyiriza izo modoka imbere mu gihugu, bigatuma na ba rwiyemezamirimo bakora ubwikorezi babona aho bazikura.”
Igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu gukoresha imodoka z’amashanyarazi, ndetse Leta iheruka gusaba ibigo bya Leta gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi by’umwihariko mu nshya zigurwa.
Birumvikana ko uko hakenerwa imodoka nyinshi z’amashanyarazi, bishobora kuba impamvu yo kugira inganda zazo zikorera imbere mu gihugu.
Mu cyerekezo cy’Igihugu cyo guteza imbere inganda, mu biri gushyirwamo imbaraga harimo no gushaka inganda ziteranyiriza mu Rwanda imodoka z’amashanyarazi ndetse na bisi.
Imodoka z’amashanyarazi ziboneka mu Rwanda ni iz’uruganda rwa Kia na Hyundai zo muri Koreya, iz’inganda z’Abashinwa nka BYD, Dongfeng, Nissan n’iza Toyota zo mu bwoko bwa RAV4.
Kugeza mu 2024 imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, mu gihe hiyongereyeho izikoresha amashanyarazi na lisansi ziba 7.172.
Izi modoka ntizirimo bisi zikoresha amashanyarazi.
Guverinoma iherutse kugura bisi 300 zikoreshwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali zirimo n’izikoresha amashanyarazi.
Ikigo cya BasiGo na cyo gikwirakwiza imodoka z’amashanyarazi giheruka gutangaza ko cyitegura ko nibura umwaka wa 2026 uzarangira cyinjije mu Rwanda bisi z’amashanyarazi 100 zizifashishwa mu bwikorezi rusange.








Loading comments...
Tanga igitekerezo