Ku wa 07 Ukwakira, 1917 ni bwo Barthazar Gafuku wakomokaga muri Paruwasi ya Zaza na Donat Reberaho wo muri Paruwasi ya Save bahawe ubupadiri; baba Abanyarwanda ba mbere babimburiye abandi guhabwa izo nshingano kuva aho Kiliziya Gatolika iboneye izuba mu Rwanda mu mwaka wa 1900.
Ikaze mu bakemba ba Munyaga, ahahoze ari ku nkiko z’u Rwanda cyangwa se ku mbibi z’u Rwanda kuko ari ho rwagabaniraga n’i Gisaka, mu bihe byo kuva ku Ngoma ya Kigeli Ndabarasa. Ubu ni mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana. Muri uyu Murenge habitse amateka menshi y’u Rwanda arimo ivubiro, ibigabiro by’Umwami n’ibindi byinshi.
Ikaze mu bigabiro by’Abami biherereye muri Rwamagana na Munyaga ahabereye ibikorwa by’Umuganura bya nyuma ku gihe cy’Abami ubwo bategekaga u Rwanda, kuri ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Kigabiro na Munyaga.
Mbere y’Ubukoloni, umugabane wa Afurika wari usanzwe wifitemo ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo birimo n’ubuvuzi bushoboye. Nko mu Rwanda indwara zitandukanye zaravurwaga zigakira hakoreshejwe imiti bitabaye ngombwa ko ikurwa mu mahanga.
Mu 1907 na 1908 nyuma y’imyaka 13 Abadage bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, batangiye kujya bafata imibiri y’Abanyarwanda bapfuye bakayijyana iwabo, aho kuri ubu hari imibiri irenga 900 ikiri i Berlin mu Budage.
Mu Rwanda hari imisozi myinshi n’uduce byiswe amazina ‘Juru’, akomoka ku ijambo ‘Ijuru’. Ni ikimenyetso simusiga ko Ijuru ari ijambo ryabayeho kuva kera mu mateka y’u Rwanda.
Benshi mu batazi amateka y’u Rwanda barufata nk’igihugu gito cyavutse ejo mu gitondo ndetse bakanatekereza ko ibihugu by’ibihangage uyu munsi birurusha uburame nyamara sibyo.
Ni umwe mu mitwe yo kwirwanaho no kubohora igihugu yabayeho kare cyane muri Afurika, ibihugu byinshi bitarabona ubwigenge, icyakora iminsi ntiyabaniye uwo mutwe wari ugamije gucyura ibihumbi by’Abanyarwanda byari byarameneshejwe iwabo.
Abakobwa n’abagore b’Abatutsi babayeho mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri bahuye n’akaga gakomeye k’itotezwa rihoraho, aho uburanga n’isuku byafatwaga nk'icyasha kuri bo, bigahuzwa no kuba abanebwe, ndetse hari n’abambuwe ubusa buriburi bashinjwa ko ku mibiri yabo baba barishyizeho ibishushanyo [tatouage] bisingiza umwami Kigeli V.
Agatha Kanziga Habyarimana wabaye umugore wa Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bari ku ruhembe rw’abagize Akazu karimo abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kuri ubu aba mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko biherutse gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba muri icyo gihugu, Jean-François Ricard.
Kimwe mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo bikanarushegesha cyane, ni imyaka yakurikiye ubwigenge mu 1962 kugeza mu 1994. Nubwo isenyuka ry’igihugu ryari ryaratangiye mbere, kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ho byahumiye ku mirari, irondakarere ririmakazwa haba mu mashuri, mu nzego za Leta, mu mirimo n’ahandi.
Abazi amateka y’u Rwanda bazi neza iby’Urutare rwa Kamegeri, aho bavuga ko rwacaniriweho abagabo babiri bagashya bagakongoka ari naho benshi bahereye bavuga ko abami b’u Rwanda bari abagome.
Iyo ‘Fax’ yoherejwe muri Loni ku tariki nk’iyi ya 11 Mutarama 1994 ihabwa agaciro, hari abana b’u Rwanda batari kwicwa bunyamaswa bazira uko bavutse, hari icyerekezo gishya u Rwanda rwari kuba rufite, hari amateka ashaririye rutari kuba rwaranyuzemo.
Inkuru ya Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga benshi bayisomye mu bitabo bya kera, mu migani yari igamije gutoza abanyeshuri gusoma neza Ikinyarwanda, nyamara mu Karere ka Gatsibo hari urutare abakuze bemeza ko ari rwo ingabo y’ibwami yitwaga Ngarama yesuraniyeho n’icyo gisiga kugeza akihatsinze.
Ni kenshi uzumva izina ry’ahantu ukumva risa n’iry’ahandi uzi cyangwa wigeze kumenya ukibwira ko ariho honyine hitwa gutyo. Ni nayo mpamvu umwe azavuga Remera, hakagira abumva iyo muri Kigali, abandi bakumva iyo muri Rulindo.
Ni kenshi uzumva abantu bamwe na bamwe bavuga ko cyari ikizira ko Umwami w’u Rwanda anywa Urwagwa, uru rwabitoki usanzwe ubona.
Mu myaka yo hambere, bavugaga ko abami b’u Rwanda bari babujijwe kwambuka Nyabarongo nubwo igihe cyageze uwo muziro ukaza gukurwaho nyuma y’imyaka 500.
Mu kubyiruka kwabo Umudugudu witiriwe ‘Musinga’ basanze ari ishyamba ry’inzitane. Abakiri bato bahageraga rimwe na rimwe baragiye cyangwa bagiye gusarura ku mbuto zari munsi y’urugo rwari ruhari.
Mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara, havumbuwe ubuvumo bivugwa ko bwabayemo umwami Ruganzu Ndoli ahagana mu kinyejana cya 15.
Ku wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara kuko izindi zose Leta yariho yari yarazanze.