Ariane akunze kuba umukobwa w’umunyamurava ukunda gusabana kandi ukunda kwigenga. Yishimira kugira umubano uhamye ariko utazahungabanya wa mudendezo we.

Ni umukobwa utagira uburyarya kandi akagaragaza amarangamutima ye y’ukuri ku bantu akunda. Akunda guhora yishimye ndetse agakunda no kugaragara mu bintu by’imyidagaduro n’ibirori.

Ni umuntu ukunda kuba yagaragara mu mirimo ituma agaragaza uwo ari we nko gukora urwenya, uburezi, itangazamakuru n’ubukerarugendo.