Mu byamamare byitwa iri zina rikomoka ku mazina y’abahungu arimo Milan na Milen, harimo umukinnyi wa filime ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Milena Markovna ‘Mila’ Kunis uherutse gukina mu yitwa ‘The spy who dumped me’.
Bimwe mu biranga ba Milena
Ba Milena ni ba bantu bafite imbaraga zo kwitegereza bakaba bamenya ibizaba mu bihe bizaza, mu gihe hari umuntu ufite ibibazo bimuremereye bashobora kumufasha kwikorera uyu mutwaro kandi ntibabifate nko kubagondoza.
Barakora cyane ku buryo hari n’ubwo babirenganiramo aho bashobora kwibagirwa gufata ikiruhuko, umukoresha akaba yageraho akumva ari ibisanzwe.
Bakunda kuba mu rugo n’umutekano kurusha ibindi byose, iyi ni nayo mpamvu iteka baharanira kugira uruhare mu bikorwa bigamije gutuma Isi irushaho kuba nziza.
Ba Milena bagira imitekerereze idasanzwe no kumva bahanga udushya ari nayo mpamvu bakunze kwisanga mu bikorwa bifitanye isano n’ubugeni, ikinamico na siyansi.





Loading comments...
Tanga igitekerezo