Ba Valentin ni abantu bafite impano y’urukundo kandi bakita ku bantu batizigamye, akaba ari abantu b’abanyembaraga kuko bakunda guhatana ndetse iyo bamaze kumenya umuhamagaro wabo bashyiramo imbaraga zabo zose mu kuwukirikira.
Iri zina akenshi rifatwa nk’iry’urukundo bitewe na mutagatifu Valentin wapfuye kubera urukundo. Hari ibindi byamamare byagiye byitwa iri zina nka Valentin Sardou, umukinnyi w’amafilimi ndetse akaba n’umunyarwenya ukomeye.
Hari n’umunyamakuru wa Québec, Valentin Jautard, n'Umufaransa w’umunyabugeni Valentin Shavtcheko washinze umutwe wa Sens-Art .




Loading comments...
Tanga igitekerezo