Niyitegeka Félicité, intwari na Kiliziya ikwiriye gushyira mu batagatifu
Ubutwari bwa Niyitegeka Félicité bwahawe agaciro na Leta y’u Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Nzeri 2001 yemeje ko Niyitegeka Félicité ari mu Ntwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Imena. Iki cyemezo cyashimangiwe n’Iteka rya Perezida Nº 18/01 ryo kuwa 26 Gashyantare 2013 ryemeza abagizwe Intwari z’Igihugu.