Amavu n’amavuko y’Itegeko Nshinga rishya ryatumye u Rwanda rugera aho ruri uyu munsi
Hari uwaba abona ibyiza u Rwanda rufite ubu, umutekano rusagurira n’amahanga, uburinganire mu nzego zose, abana bajya kwiga bose, Mutuelle ivuza bose, imihanda ica hirya no hino, akagira ngo ni ko byahoze mu myaka 20 ishize.