No description available.
Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc basuye ababyeyi b’Intwaza batujwe mu Rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, barabahumuriza babereka ko batari bonyine.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’umwaka wa 2023/2024, igaragaza ko Leta y’u Rwanda yashoye agera kuri miliyari 1,7 Frw mu kwishingira ibihingwa n’amatungo.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye abanyamadini kugendera kure ibikorwa ibyo ari byo byose by’ivangura, ndetse bakisuzuma bakiha intego yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika mu kongera ubumenyi n’ubunyamwuga mu gucunga umutekano.
Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Imari cya Sager Ganza Microfinance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, biyemeza gukomeza gusigasira amateka no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwashimiye umuryango wa Handspun Hope uzwi ku izina ry’umuzabibu mwiza uruhare ugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abagore baciye mu buzima bugoye, aho bahabwa akazi bakikura mu bukene, bakanigishwa indi mirimo.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwibukije abatwara ibinyabiziga kugira imyitwarire iboneye mu kunywa inzoga, rwongera gushimangira ko bitemewe gutwara ibinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha.
Winners Mount Academy ikorera mu Karere ka Musanze, irishimira intambwe igaragara imaze gutera mu guteza imbere uburezi mu myaka irindwi imaze, ikagaragaza ko mu myaka itatu iri imbere izaba yigisha abanyeshuri bagera ku 1000.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (OPEC Fund for International Development, OFID) cyatangaje ko kigiye gushora miliyoni 300$ (arenga miliyari 432 Frw) mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Abayobozi mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) n'abo mu za Uganda (UPDF) bahuriye mu nama y'iminsi itatu mu Karere ka Nyagatare, igamije kwiga ku ishusho y'umutekano, gushaka ibisubizo by'ibibazo by'abaturiye imipaka no gukaza umutekano ku mupaka w'ibihugu byombi.