Bralirwa imaze imyaka itatu ifatanya na Polisi y’u Rwanda mu kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye no kwirinda impanuka zo mu muhanda cyane cyane izituruka ku businzi.
Uru ruganda rwiyemeje kuza ku isonga mu gutanga ibiganiro birebana no kunywa ibisindisha. Mu 2022 Bralirwa yashyize ku isoko ikinyobwa gishya cya Heineken 0.0 kidasembuye nk’amahitamo ku bakiliya bifuza kunywa ibidasembuye.
Bralirwa iri gukora ibi bikorwa binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Ntunywe Utwaye” bugamije gushishikariza abatwara ibinyabiziga kutanywa ngo batware.
Byose bikorwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwayo bwa “Gerayo Amahoro.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bashishikariza abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, anibutsa ko bene uwo icyemezo afata mu muhanda kigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa benshi.
ACP Rutikanga yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera butanga umusaruro mu kurengera ubuzima rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Ethel Emma-Uche, yavuze ko bitaye ku burenganzira n’ubuzima bw’abaturage, ndetse biyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu guteza imbere umuco wo kunywa mu rugero, kurengera ubuzima no kwirinda kunywa inzoga umuntu agiye gutwara ikinyabiziga.
Hashize imyaka hafi itandatu Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda guhindura imyumvire, agafata ingamba ziganisha ku kugira uruhare ku mutekano we bwite n’uw’abandi basangiye umuhanda.
Aba agomba kwirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka n’ingaruka zazo zirimo urupfu no gukomereka ugakurizamo ubumuga bwa burundu.
Kuva ubu bukangurambaga bwatangira hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n’abo zikomeretsa.









Loading comments...
Tanga igitekerezo