Ibi byangombwa byakosowe bigizwemo uruhare n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa wifashishijwe na Leta y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka ndetse n’utu turere.

Ibyangombwa byakosowe muri rusange ni 87.567 ariko ibimaze gushyikirizwa abaturage ni 67.259 hakiyongeraho ubutaka bwa Leta bwagarujwe bwabaga bwaratwawe n’abaturage. Nko mu turere twa Kayonza na Kirehe hagarujwe hegitari zirenga 2300 z’ubutaka bwa Leta.

Umuyobozi wa Landesa mu Rwanda, Jossam Potel, ubwo yashyikirizaga Akarere ka Kayonza ibyangombwa birenga ibihumbi 35 by’abaturage bakoreye mu mezi atandatu, yavuze ko intego nyamukuru kwari ugukosora imbibi z’ubutaka bwagiye bugaragaramo amakosa aturuka ku kuntu ubutaka bwanditswe ndetse no kubarura ubutaka butari bwanditswe.

Yagize ati “Twashoboye gutanga ibyangombwa ibihumbi 28 birenga ku baturage hakaba ubutaka twagaruje bwa Leta butari bwanditse bugizwe n’amasambu 345, hari n’ayandi abaturage bibarujeho twakoze urutonde turushyikiriza Akarere kugira ngo kazakurikirane kuko ari amakuru twahawe na komite z’ubutaka.”

Uwamurera Grace utuye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari Kayonza mu Mudugudu wa Cyera, yavuze ko yari asanzwe afite ubutaka ariko atazi neza aho imbibi ze zigarukira.

Yavuze ko bamufashije kumenya ubuso bufite n’imbibi zabwo ku buryo byakuyeho amakimbirane yahoraga agirana n’abaturanyi be.

Rwanjogera Joseph we yagize ati “Njye n’umuturanyi wanjye ubutaka bwacu bwinjiranagamo, ariko turashimira Leta ko bazanye abantu bakadukosorera nta mafaranga dutanze. Iyo mbaze amafaranga yari kuhagendera yari kurenga ibihumbi 100 Frw ariko ndashima ko babidukoreye ku buntu kandi mu gihe gito.’’

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, avuga ko hejuru ya 70% y’ibibazo bakira mu nteko z’abaturage ibyinshi biba bishingiye kuri serivisi z’ubutaka.

Yashimye Landesa yabafashije gukosora imbibi z’ubutaka ndetse no kwandika ubutaka bw’abaturage batari barabwandikishije.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko gupima ubutaka butari bwanditse ndetse no gukosora imbibi z’ubutaka ari igikorwa cyatanze umusaruro, bituma abaturage babibonamo inyungu ndetse n’ubutaka bwa Leta butari bwaragaragaye mu gihe cyo kwandikisha ubutaka buragaruzwa.

Ati “Ni igikorwa tuzagenda dukora mu gihugu cyose, hari uturere twarangije gukosorera, utwo dufite mu ngengo y’imari y’umwaka utaha aho tuzaba turi muri Bugesera n’utundi turere dutandukanye. Abaho tukazabakosorera imbibi z’ubutaka tunabafashe kwandika ubutaka butanditswe, tunarebe ubutaka bwa Leta butanditswe.’’

Landesa ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye gukorana na Leta mu 2003 mu gihe cyo kuvugurura amategeko no gushyiraho politiki y’ubutaka.

Yafunguye ibiro mu Rwanda 2023 wakoranye na Minisiteri y’Ibidukikije mu gushyiraho amateka atandukanye hashingiwe ku itegeko ry’ubutaka.

Ibyangombwa ibihumbi 87 by’abaturage bari bafite ibibazo by’ubutaka bimaze gukosorwa