Imibare Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iheruka gutangaza ku wa 19 Werurwe 2020 yagaragaza ko uretse abantu 11 banduye iki cyorezo mbere, umunsi w’ejo warangiye nta muntu mushya wanduye Coronavirus. Ku Isi yari imaze kwandura abarenga 200 naho abarenga 9000 imaze kubica.
Ubuyobozi bwa AC Group bwabwiye IGIHE ko umwanzuro wo gusaba abaturage gukoresha Mobile Money n’Application ya Tap&Go ufashwe mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.
Buti “Ni imwe mu ngamba zadufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu birinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kandi nk’ubu ari no mu mpera z’icyumweru, ibigo by’imari biba bitari gukora ku buryo abantu babona uko babikuza amafaranga ngo bayongere ku ikarita.”
Uko ushobora kugura itike ya Tap&Go ukoresheje telefoni
Fungura application ya Tap&Go muri telefoni yawe, shyiramo aho ushaka guhagurukira, shyiramo aho ushaka kwerekeza n’isaha yo guhaguruka n’uburyo ukoresha mu kwishyura niba ari Mobile Money cyangwa banki runaka. Iyo umaze kuzuza ibyo byose, uhita ubona imibare werekana iyo ugiye guhaguruka.
Kugura ikarita ya Tap&Go unyuze ku rubuga
Iyo umaze gufungura mudasobwa yawe cyangwa telefoni, uhita wandikamo www.tapandgo.rw, ukuzuzamo imyirondoro yawe (amazina, nimero ya telefoni na email), aho ugiye guhagurukira, aho werekeza n’igihe wifuza gutangira urugendo, ukishyura, nyuma ukaza guhabwa imibare uza kwerekana mu gihe ugiye guhaguruka.
Bitewe n’uburyo byoroshya ubuzima, AC Group ishishikariza abanyarwanda bafite telefoni zigezweho ‘Smartphone’ kwihutira gushyira ‘application’ ya Tap&Go muri telefoni zabo kugira ngo bajye babasha kwigurira itike bitabasabye kujya ku mukozi wa Tap&Go.
Ikindi ni uko kugura itike wifashishije ‘application’ ya Tap&Go cyangwa uyiguriye ku rubuga bigufasha no kuba wareba uburyo wagiye ugura amatike mu bihe bitandukanye byatambutse.
Ushobora no gushyira amafaranga ku ikarita ya Tap & Go hifashishijwe MTN Mobile Money, hifashishijwe code ya *182*2*5# ubundi ugakurikiza amabwiriza.





Loading comments...
Tanga igitekerezo