Uyu mwanzuro Airtel Rwanda yangaje ko iwufashe nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye abarwaye Coronavirus, mu rwego rwo koroshya itumanaho hagati y’abaturage, ukaba watangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 20 Werurwe 2020.
Uyu mwanzuro uzafasha abakoresha umuyoboro wa Airtel(073 na 072) kohererezanya ubutumwa bugufi ku buntu, uje ukurikira undi Airtel Rwanda yafashe wo kongera igihe gahunda yo koherezanya amafaranga kuri Airtel Money no kwishyura ku bacuruzi ntacyo abafatabuguzi bakaswe, mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko uzafasha abantu gutumanaho bari mu rugo batagombye guhura imbonankubone.
Ati “Twumvise ko abakiliya bacu baguma mu rugo kandi bakagabanya ingendo za hato na hato ku buryo bitaborohera kubonana n’imiryango n’inshuti. Kuborohereza kohereza ubutumwa bugufi ku buntu bizabafasha gusigasira ubumwe bw’umuryango no gukomeza imirimo bategeranye kandi babifatanye n’izindi ngamba Guverinoma yashyizeho.”
Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko uyu mwanzuro wo gukuraho ikiguzi cy’ubutumwa bugufi Airtel Rwanda yafashwe wuzuzanya n’ingamba Guverinoma yafashe zigamije ko bakomeza imirimo yabo ariko bategeranye.
Ati “Dukeneye gufashanya hagati yacu, inshuti n’abavandimwe muri ibi bibe bikomeye.”
Airtel Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’itsinda ryashyizweho na Guverinoma rishinzwe kurwanya iki cyorezo by’umwihariko mu kongera ingamba zituma abantu badakomeza guhura no guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iheruka gutangaza ku wa 19 Werurwe 2020 yagaragaza ko uretse abantu 11 banduye iki cyorezo mbere, umunsi w’ejo warangiye nta muntu mushya wanduye Coronavirus. Ku Isi yari imaze kwandura abarenga 200 naho abarenga 9000 imaze kubica.





Loading comments...
Tanga igitekerezo