Amajonjora y’ibanze yahuje abanyamideli bagera kuri 300 baturutse mu bihugu birimo Kenya, u Bwongereza, Uganda, u Buhinde na Congo mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017. Iki gikorwa cyamaze amasaha arenga atandatu cyabereye One Love ahazwi nko kwa Rasta ku Kimihurura.
Ndayishimiye Daniel uri gutegura iki gikorwa yatangarije IGIHE ko Kigali Fashion Week izitabirwa n’abakora imideli baturuka ku migabane yose.
Yagize ati “Kigali Fashion Week ni kimwe mu bikorwa bihuriza hamwe abantu bo mu ngeri zose bava mu bihugu bitandukanye bakaza kureba intera ikomeye abanyamideli bo mu Rwanda bamaze kugeraho ugereranyije n’abo mu bindi bihugu. Muri uyu mwaka abakora imideli barimo n’Abanyarwanda bari kuzamuka bazagaragaza ibikorwa byabo.”
Abanyamahanga bazabyitabira bazerekana ibikorwa byabo mu gihugu bambika abanyamideli b’Abanyarwanda.
Ibirori bya Kigali Fashion Week biteganyijwe kuva kuya 25 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2017, bizabera muri Serena Hotel.




















Loading comments...
Tanga igitekerezo